Iki gihano gikurikiye ihagarikwa ry’agateganyo cyangwa burundu ry’ibitangazamakuru byinshi byiganjemo iby’Abafaransa ryabaye kuva muri Nzeri 2022, ubwo Captain Ibrahim Traoré yajyaga ku butegetsi.
TV5 kandi yaherukaga guhagarikirwa ibiganiro mu gihe cy’ibyumweru bibiri ku wa 28 Mata 2024, kubera ko yari yatambukije raporo y’umuryango Human Rights Watch, ishinja ingabo za Burkina Faso guhohotera abaturage.
Inama Nkuru y’Itumanaho (CSC) yasobanuye ko kuri iyi nshuro, iyi televiziyo izira ikiganiro yakiriyemo umunyamakuru wabaye Perezida wa Komisiyo y’Amatora hagati ya 2014 na 2021, Newton Ahmed Barry, usanzwe anenga ubutegetsi bwa Cpt Traoré.
CSC yasobanuye ko iki kiganiro cyavuzwemo amagambo agamije kuyobya, guharabika no gutesha agaciro imbaraga zashyizweho n’ubuyobozi bw’inzibacyuho, ingabo z’igihugu, ndetse n’abaturage mu rwego rwo kwisubiza ubutaka bw’igihugu bugenzurwa n’imitwe y’iterabwoba.






Ibitekerezo 0