Mu itangazo iyi Minisiteri yashyize ahagaragara rigira riti “Abasirikare babiri b’Abafaransa bari mu butumwa muri Bourkina Faso bari bakurikiranyweho kugira uruhare mu bikorwa by’imibonano mpuzabitsina n’abana babiri.”
Umwe mu bagizweho ingaruka n’ibi bikorwa, ni umwana w’umukobwa ufite imyaka itanu, Se umubyara yasanze amashusho ye kuri camera ari guhohoterwa.
Umwe mu bapolisi bakuru muri Bourkina Faso yabwiye AFP ko umusirikare umwe yafashe amashusho na camera, mu gihe undi yari afashe kuri uyu mwana w’umukobwa, kandi aba bombi bari basanzwe ari inshuti na Se w’uyu mwana.
Nyuma yo gutahura aya mashusho, Se w’uyu mwana yahise ajya kuri Ambasade y’u Bufaransa i Ouagadougou, nayo imenyesha Polisi, ubu iperereza rikaba ryaratangiye.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri, ubushinjacyaha mu mujyi wa Paris nabwo bwatangiye iperereza ryihariye.
Uku kwirukanwa kubayeho nyuma y’ibirego bikomeje gushinjwa ingabo z’u Bufaransa muri Repubulika ya Centrafrique, zishinjwa ko zakoreye abana barenga 10 hagati y’ Ukuboza mu mwaka wa 2013 na Kamena 2014 mu nkambi z’ abaturage.
U Bufaransa bufite abasirikare bagera kuri 220 muri Bourkina Faso, bari mu bikorwa byo kurwanya ibikorwa by’iterabwoba, mu bihugu byo mu burengerazuba bwa Afurika.


Ibitekerezo 0