Muri Mata 2022 ni bwo Centrafrique yashyizeho itegeko ryemerera Bitcoin gukoreshwa mu gihugu. Iri faranga ry’ikoranabuhanga ryahawe izina rya ‘Sango’.

Iki gihe iki gihugu cyavuze ko mu gushyira mu bikorwa uyu mushinga kizifashisha inguzanyo ya miliyoni 35$ cyemerewe na Banki y’Isi.

Mu butumwa Banki yashyize hanze nk’uko tubikesha Bloomberg yavuze ko aya mafaranga yemeye guha Centrafrique ntaho ahuriye n’ifaranga ry’ikoranabuhanga rya ‘Sango’ ko ahubwo agamije gufasha muri gahunda zo kwimakaza ikoranabuhanga mu mikorere ya banki zo muri iki gihugu.

Iti “Ntabwo bishoboka, Banki y’Isi ntishyigikiye Sango, inguzanyo izahabwa igihugu ntaho ihuriye n’ifaranga ry’ikoranabuhanga rya Bitcoin.”

Bivugwa ko iyi nguzanyo ya Banki y’Isi igamije guteza imbere imikoreshereze y’ikoranabuhanga muri Centrafrique cyane cyane mu bijyanye no kwishyura imishahara y’abakozi ba Leta no gukusanya imisoro.

Banki y’Isi yavuze ko gukoresha ‘Bitcoin’ muri Centrafrique byagorana bitewe n’uko iki gihugu ahanini kigifite ubukungu bushingiye ku nkunga, ikigero cya ruswa kiri hejuru ndetse n’umubare w’abaturage bagerwaho na internet ukaba ukiri mbarwa.

Banki y’Isi yateye utwatsi ikoreshwa rya ‘Bitcoin’ muri Centrafrique
Banki y’Isi yateye utwatsi ikoreshwa rya ‘Bitcoin’ muri Centrafrique