Konti zishobora gufatirwa zirimo izibikwaho amafaranga agenewe ibikorwa by’amatora, gukusanya inkunga, imisanzu no guhemba abakozi.
Inyandiko zashyikirijwe Urukiko Rukuru rwa Johannesburg, zabonywe na Sunday Times, zigaragaza ko uyu mwenda ukomoka ku mirimo Eltel ivuga ko yakoreye ANC hagati ya Gashyantare na Gicurasi 2019.
Iyi sosiyete ivuga ko Paul Mashatile, wari ushinzwe umutungo wa ANC, yemeye ku mugaragaro uwo mwenda mu 2022, ariko ishyaka ntiryubahirize amasezerano yo kuwishyura.
Eltel yatangiye inzira yo gufatira amafaranga ari kuri konti eshanu za ANC muri Nedbank. Mu nyandiko yo ku wa 25 Nzeri 2026 yagejejwe kuri iyo banki binyuze ku muhesha w’inkiko, yasabye ko amafaranga ari kuri izo konti akoreshwa mu kwishyura miliyoni 39,9 z’Ama-Rand, harimo n’inyungu.
Muri konti zagaragajwe harimo n’iyanditseho ko igenewe ibijyanye na Komisiyo y’Amatora ya Afurika y’Epfo, IEC.
Iyo nyandiko isaba Nedbank gutanga amafaranga mu minsi icyenda uhereye igihe iyakiriye. Inavuga ko banki nitabikora cyangwa ikanga kwemera inshingano zo kuyatanga, Eltel ishobora gusaba urukiko kuyitegeka kwishyura.
Nk’uko biri mu nyandiko z’ikirego, ku wa 16 Werurwe 2022, Mashatile yahuye n’Umuyobozi Mukuru wa Eltel, Asif Casoojee, iwe muri Sandton, baganira ku mwenda ANC yari itarishyura.
Eltel ivuga ko icyo gihe Mashatile yashyize umukono ku nyandiko yemera ko ANC iyibereyemo miliyoni 24,2 z’Ama-Rand, yari akubiyemo umwenda, inyungu n’amagarama y’urubanza.
Amasezerano ateganya ko ANC yari kwishyura mu byiciro, ikarangiza bitarenze Ukwakira 2022. Icyakora, Eltel ivuga ko ishyaka ritayubahirije, umwenda ukomeza kutishyurwa.
Iyi sosiyete ivuga kandi ko nyuma y’aho ANC yakomeje kuyisezeranya kwishyura binyuze muri email, ubutumwa bwa WhatsApp no mu biganiro.
Mu mushinga w’icyemezo washyikirijwe urukiko ku wa 25 Nzeri, hasabwa ko ANC yishyura miliyoni 36,4 z’Ama-Rand, inyungu y’Ama-Rand 582.531 yabazwe kuva ku wa 1 Nyakanga kugeza ku wa 25 Nzeri 2026, n’amagarama y’urubanza ya miliyoni 2,9 z’Ama-Rand.
Gufatira ayo mafaranga bishobora kugira ingaruka ku bikorwa bya buri munsi bya ANC, birimo n’ibijyanye n’amatora.
Icyakora, inyandiko zabonywe ntizigaragaza amafaranga ari kuri izo konti eshanu cyangwa niba ahagije kugira ngo umwenda wishyurwe. Ntizemeza kandi niba Nedbank hari amafaranga yamaze gushyikiriza umuhesha w’inkiko cyangwa niba ANC yaratanze ikirego cyo kwamagana ifatirwa ryayo.






Ibitekerezo 0