Inyandiko yatangajwe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, Abiy yarahiriye mu nama isanzwe ya mbere itangiza umwaka wa mbere wa manda y’Inteko Ishinga Amategeko ya karindwi.

Ishyirwaho rya guverinoma nshya rikurikiye amatora rusange ya karindwi yabaye ku wa 1 Kamena 2026.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uwo muhango, Minisitiri w’Intebe Abiy yavuze ko amatora y’igihugu yanyuze mu bihe bikomeye, ayagereranya na zahabu itunganyirizwa mu muriro. Yagaragaje ko nubwo ayo matora yahuye n’imbogamizi, yarushijeho gushimangira umuco wa demokarasi muri Ethiopia.

Yavuze ko gutsinda no gutsindwa kw’amashyaka ari ibintu bisanzwe mu guhiganwa muri demokarasi, ariko ashimangira ko Ethiopia nta bana bayo batsinzwe ifite, ahubwo ko bose batsinze.

Abiy yasabye abaturage gushyira hamwe, agaragaza ko ibibazo igihugu gihanganye na byo bishobora gukemuka ari uko Abanya-Ethiopia bafatanyije kandi bagatera imbere nk’abavandimwe.

Yanagarutse ku mpinduka zihuta kandi zitateganyijwe zibera ku Isi, avuga ko gukomeza kuba maso no kwitegura ejo hazaza bifite akamaro gakomeye.

Yashimangiye ko guhitamo no gukurikirana ibifitiye igihugu akamaro ari inshingano ikomeye ku b’iki gihe.

Abiy Ahmed yarahiriye kuba Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia
Abiy Ahmed yarahiriye kuba Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia
Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed yavuze ko amatora yabaye mu bihe bigoye ariko agaragaza demokarasi
Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed yavuze ko amatora yabaye mu bihe bigoye ariko agaragaza demokarasi
Yarahiriye mu nteko rusange ya mbere ya manda ya karindwi y'Inteko Ishinga Amategeko
Yarahiriye mu nteko rusange ya mbere ya manda ya karindwi y'Inteko Ishinga Amategeko