{Imbere y’imbaga y’abantu kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo, Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye gufunga burundu Hora Sylvere wishe umwana w'ababyeyi yakoreraga akazi ko mu rugo witwaga Uwase Bella Shalom afite imyaka 12, , kuwa 26 Werurwe 2014 mu mu Murenge wa Nyamirambo, Akarere ka Nyarugenge.}

Urukiko rwakatiye iki gifungo Hora, kuri uyu wa 21 Mata 2014, itariki yari yashyizweho isomwa ry'urubanza rwaburanishijwe kuwa 17 Mata 2014. Kuri uwo munsi, Hora yemeye icyaha ko yishe Bella.

Yahamwe n'icyaha cyo kwica Bella akatirwa gufungwa ubuzima bwe bwose
Yahamwe n'icyaha cyo kwica Bella akatirwa gufungwa ubuzima bwe bwose

Hora yageze imbere y’urukiko saa kumi n’imwe z’umugoroba imbere y’imbaga y’abantu bari buzuye stade. Babanje no kumuvugiriza induru ubwo yajyaga kwicara ku intebe imbere y’abacamanza.

Kugira ngo urukiko rugenere Hora igifungo cya burundu no kwamburwa uburenganzira bwose ahabwa n’amategeko mu gihugu, Perezida w’Urukiko yahamije Hora ibyaha bitatu, birimo kwica Uwase Bella Shalom amuteye icyuma, akanakimucyegetesha mu ijosi, guhindura amazina binyuranyije n’amategeko (akiyita Hora Sylvere kandi amazina yiswe n’ababyeyi ari Hagumamahoro Sylvain) no kwihesha ikarita ndangamuntu nabyo mu buryo bunyuranyije n’uko amategeko abigena.

Ku birebana n’icyaha cyo kwica Bella, Urukiko rwemeje ko Hora yishe uyu mwana abigambiriye kuko we ku giti cye yemeye ko mbere yo kwica Bella, yafashe umwanya wo kujya mu isoko rya Nyamirambo akagurayo icyuma kuko ngo yari yagize umujinya nyuma yo kwirukanwa mu kazi.

Urukiko rwemeje ko iki cyaha gihanishwa gufungwa burundu, nubwo ngo urukiko rushobora kugabanyiriza igihano uregwa ariko Hora ngo ntabikwiye kuko yagaragaje ubugome budasanzwe bwo gutesha Bella uburenganzira bwo kubaho ahabwa n’amategeko.

Urukiko kandi rwahamije Hora guhindura amazina ye, kuko ubusanzwe yitwaga Hagumamahoro Syrivain, nyuma akiyita Hora Sylevere nta burenganzira abiherewe, ibi bikaba bihanishwa gufungwa kuva ku kwezi kumwe kugeza kuri atandatu, cyangwa agatanga amafaranga kuva ku bihumbi ijana kugera kuri miliyoni imwe, cyangwa kimwe muri ibi.

Ikindi cyaha yahamijwe, ni ugukoresha impapuro mpimbano kugira ngo abone ibyangombwa, bivuze ko yabeshye ubuyobozi. Iki cyaha gihanishwa gufungwa kuva ku mezi atanu kugeza ku myaka irindwi no gutanga amafaranga ava ku bihumbi 300 kugeza kuri miliyoni eshatu.
Reba ubwo bakatiraga Hora hano:

Mujiji Deo, Umubyeyi wa Bella Uwase Shalom, nyuma yo kubona uko uru rubanza rwagenze, yemeje ko we nta kundi yabigenza, yemeye icyo urukiko rwamuhamije ariko ngo we yumva iyo haba hariho igihano cyo kwicwa, Hora aricyo yagahawe.
Mujiji avuga ko bitangaje kubona Hora yica umwana wamuvukiye mu maso, ibi ngo biragoye kubyumva, aha akaba ariho yasabye ababyeyi ko batagomba kwizera abantu ngo ni uko bamaranye igihe babana.
Iby’iyicwa rya Bella

Tariki ya 26 Werurwe 2014 nibwo Hora yirukanwe mu kazi nyuma yo gukubita umwana wo mu rugo kwa Mujiji Deo, aho yakoraga akazi ko mu rugo. Ababyeyi ba Bella icyo gihe bari bagiye mu kazi, bagarutse abaturanyi bababwira ko Hora yakubise umwana cyane, bituma hafatwa umugambi wo kumwirukana.

Hora yaragiye ariko nimugoroba hatangiye kwijima yaragarutse, abandi bakozi bo mu rugo bamubaza ikimugaruye, avuga ko aje gusaba imbabazi kandi ngo bizwi ko n’ubundi yajyaga agenda akagaruka, bituma bamureka ngo aze gusaba imbabazi.

Ahagana saa moya z’umugoroba, Hora yari yabanje kwica itara ryo hanze, yabwiye umwana wo mu rugo ko ajya mu ruganiriro akongera ijwi rya televisiyo, ibi byose bikaba bigaragaza itegurwa ry’ubu bugome yakoze.

Ababyeyi ba Bella bamutumye kuri butike guhaha, Hora aho yari yikinze yaramufashe amukebesha icyuma mu ijosi, ubwo abandi bakozi bumvaga umuntu atatse barahageze basanga aviririna ariko umukebye yahuze.

Uyu mwana yahise ajyanwa ku bitaro bya CHUK apfira mu nzira.

Urubanza rw'uwishe Bella rwaburanishirijwe kuri Stade i Nyamirambo
Urubanza rw'uwishe Bella rwaburanishirijwe kuri Stade i Nyamirambo
Imbaga y'abantu muri Stade baje kumva urubanza rw'uwishe Bella
Imbaga y'abantu muri Stade baje kumva urubanza rw'uwishe Bella
Papa Bella mu rubanza rw'uwamwiciye umwana
Papa Bella mu rubanza rw'uwamwiciye umwana
Mama Bella(hagati) bagenzi be bagerageza ku mukomeza ku gahinda yatewe n'uwamwiciye umwana
Mama Bella(hagati) bagenzi be bagerageza ku mukomeza ku gahinda yatewe n'uwamwiciye umwana
Yasinyiye igihano yahawe
Yasinyiye igihano yahawe
Mama  na Papa Bella basezera n'ikiniga cyinshi kuri nyakwigendera Bella
Mama na Papa Bella basezera n'ikiniga cyinshi kuri nyakwigendera Bella