Byagenda bite buri munyeshuri aramutse afite umwarimu ushobora kumwigisha ku giti cye, akamufasha mu byo atumva kandi akamujyana ku rindi somo ari uko amaze gusobanukirwa irya mbere?
Iki ni kimwe mu bitekerezo Reed Hastings, umwe mu bashinze Netflix, abona gishobora guhindura uburezi bw'u Rwanda hifashishijwe ikoranabuhanga ry'ubwenge buhangano (AI).
Mu kiganiro yagiranye na Edtech Insiders cyatangajwe ku wa 15 Ukwakira 2026, Hastings yavuze ko u Rwanda n'ibindi bihugu bya Afurika y'Iburasirazuba bishobora kungukira cyane mu gukoresha AI mu mashuri, by'umwihariko mu gukemura ibibazo by'ubucucike no gufasha abanyeshuri kwiga hakurikijwe ubushobozi bwa buri wese.
Yagaragaje ko ubushobozi bw'amafaranga ashorwa mu burezi butandukanye cyane hagati y'ibihugu bikize n'ibikiri mu nzira y'amajyambere.
Ati “Muri Amerika, amashuri akoresha impuzandengo y'amadolari 15.000 ku munyeshuri buri mwaka, mu gihe mu Rwanda ari amadolari 100. Muri Kenya, ho agera hafi kuri 300.”
Yavuze ko icyo cyuho mu bushobozi bw'amafaranga kigira ingaruka ku buryo abana bigishwa, cyane cyane mu mashuri afite abanyeshuri benshi ariko adafite abarimu bahagije.
Ati “Muri Afurika y'Iburasirazuba, umubare w'abaturage ukomeje kwiyongera cyane, amashuri arushaho kuzura kandi nta bushobozi buhagije bwo kongera umubare w'abarimu. Hari amashuri agira abanyeshuri 70 mu ishuri rimwe.”
Hastings asanga AI ishobora kuba igisubizo kuri bimwe muri ibyo bibazo, kuko yatuma umunyeshuri ahabwa ubufasha bwihariye bitabaye ngombwa ko buri wese agira umwarimu umwigisha wenyine.
Ati “Turimo kureba uko twakoresha porogaramu za AI zigisha abanyeshuri, zishyirwa muri tablet zidahenze, mu mashuri amwe. Ese buri mwana aramutse afite tablet ye, ni gute byamufasha kwiga byinshi kurushaho no kubona ubufasha akeneye?”
Icyo gitekerezo gishingiye ku kuba AI ishobora gusobanurira umwana isomo, ikamubaza ibibazo, ikamenya ibyo atumvise neza, ikongera kubimusobanurira kugeza abyumvise.
Mu gihe umunyeshuri umwe yaba yarangije isomo, yashobora gukomeza ku rindi, mu gihe ugifite ibibazo yakomeza gufashwa adasigaye inyuma.
AI ishobora kugera ku rwego rw'umwarimu wigisha umwana ku giti cye
Hastings yavuze ko mbere yo kuba umushoramari mu ikoranabuhanga, yabanje gukora akazi ko kwigisha imibare, ari na ko katumye akomeza kugira inyota yo guteza imbere uburezi.
Asanga kwigisha umwana umwe ku giti cye bitanga amahirwe yo kumenya aho afite intege nke no kumufasha kuzitsinda, ariko ubu buryo buhenze cyane ku buryo amashuri menshi atabushobora.
Ati “Kwigisha umuntu ku giti cye no kumuha umwanya wo kwiga ku muvuduko we ni uburyo bwiza kurushaho. Ariko kugira umwarimu w'inararibonye wigisha buri mwana ku giti cye birahenze cyane.”
Yagaragaje ko ari yo mpamvu hashakwa uburyo AI yazagera ku rwego rwo gufasha umunyeshuri nk'uko yabikorerwa n'umwarimu w'inararibonye.
Ati “AI igomba kugera ku rwego rw'umwarimu wigisha umuntu ku giti cye. Igihe bizafata ntikiramenyekana neza; bishobora kuba umwaka umwe cyangwa itatu. Ariko AI ikomeje gutera imbere cyane, kandi sinkeka ko bizatwara igihe kirekire.”
Icyakora, yavuze ko kugira ikoranabuhanga rishobora gusubiza ibibazo byose bidahagije kugira ngo umwana arusheho kwiga neza.
Yasobanuye ko hakenewe porogaramu zagenewe imyigire y'abana, zishobora kumenya urwego bariho, kubafasha gukomeza kugira amatsiko no kubatera imbaraga zo gukomeza kwiga.
Uburyo bwo kwigisha bushobora guhinduka
Mu myaka iri imbere, Hastings abona ko AI ishobora gutuma uburyo bwo kwigisha buhinduka, abanyeshuri bakarushaho kwiga baganira n'ikoranabuhanga aho guhabwa gusa ibyo bagomba gufata mu mutwe.
Ati “Ntekereza ko ku banyeshuri, kwiga bizagenda biba ikiganiro. Abantu batekereza ko AI mu ishuri ari ukwicara imbere ya 'écran, ukandika cyangwa ugakanda ku bikoresho by'ikoranabuhanga. Ariko icyerekezo ni uko abana bazajya baganira na AI, na yo ikaganira na bo.”
Yavuze ko ubu buryo bushobora gutuma umwana abaza ibibazo uko abyumva, aho gutinya kubaza imbere ya bagenzi be cyangwa gutegereza ko umwarimu abona umwanya wo kumufasha.
Hastings abona kandi ko no gusuzuma ibyo umunyeshuri yize bishobora kuzahinduka, aho kwibanda gusa ku bizamini byanditse, hakarebwa n'ubushobozi afite bwo gusobanura ibyo azi.
Nubwo AI ishobora kuzagira uruhare runini mu kwigisha, Hastings ntabona ko byanze bikunze izakuraho akazi k'abarimu.
Asanga umwarimu afite inshingano zirenze gusobanura amasomo, kuko anafasha abana mu burere, mu mibanire no mu kubatera imbaraga zo gukomeza kwiga.
Yavuze ko amashuri azakomeza kubaho, abana bagakomeza guhura n'abarimu ndetse na bagenzi babo, ariko uburyo bwo kwigishwa bukarushaho guhuza n'ibyo buri wese akeneye.
Ni ayahe mahirwe ku Rwanda?
Ibitekerezo bya Hastings bije mu gihe u Rwanda rushyize imbere guteza imbere ikoranabuhanga mu burezi no kongera ubushobozi bw'abarimu n'abanyeshuri mu gukoresha AI.
Mu 2025, Minisiteri y'Uburezi, ku bufatanye n'abafatanyabikorwa barimo Massachusetts Institute of Technology (MIT), yatangije gahunda yo guhugura abarimu mu ikoreshwa rya AI, icyiciro cya mbere kikagera ku barimu barenga 5.000.
Gukoresha AI mu buryo Hastings agaragaza byasaba ko amashuri agira ibikoresho bihagije, amashanyarazi, internet aho ikenewe n'ikoranabuhanga ryateguwe hakurikijwe integanyanyigisho z'u Rwanda.
Byanasaba ko AI ishobora gusobanura amasomo neza mu ndimi abanyeshuri bumva, zirimo Ikinyarwanda, kandi ikaba ifite uburyo bwo kubarinda amakuru atabakwiriye.



Ibitekerezo 0