Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi, yavuze ko ku itariki ya 20 Mata, abaturage batuye mu Murenge wa Mahama, Akarere ka Kirehe hafi y’icyambu cya Gitoma, babonye inka nyinshi ziragiwe hafi aho babaza abaziragiye aho bazikuye, bababwira ko ari iz’umunyatanzaniya bazishorereye ko asigaye inyuma kandi nawe hari izindi agiye kwambutsa.
Umwe mu baturage ngo yagize amakenga ahamagara umunyarwanda witwa Karengire bizwi ko akora akazi ko kwambutsa inka azivana Tanzania azizana mu Rwanda amubaza ko koko izi nka zambukiye ku Rusumo.
IP Kayigi yakomeje avuga ko izo nka zikimara kwibwa, nyirazo (Kabuzi) ukomoka mu Ntara ya Karagwe yari yarahamagaye Karengire kuko bari basanzwe baziranye kandi bakorana amubwira ko hari inka ze zibwe anamusaba ko yajya amurebera ko zizanyura ku Rusumo. Nibwo rero Karengire yahise ahamagara uyu muturage wari umubwiye ko hari inka ziri muri Mahama amubwira ngo ntibatume hari ahandi zijya kuko bikekwa ko ari injurano anahita ahamagara Kabuzi ngo aze mu Rwanda arebe ko inka zafatiwe mu Rwanda ari ize. Abari baziragiye babonye ko bagiye gufatwa bahita biruka ndetse nyirazo ahageze asanga ni ize.
Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 21 Mata nibwo Kabuzi yasubijwe inka ze.
Nyuma yo kuzisubizwa akanasobanurirwa uko zafashwe, Kabuzi yashimiye Polisi y’u Rwanda ndetse n’abanyarwanda muri rusange batumye zifatwa.
Ati “Ntimwakumva ibyishimo mfite uko bingana. Polisi y’u Rwanda imaze gutera imbere koko. Ndayishimira cyane kuko imfashije kubona inka zanjye, ndetse sinabura gushimira abanyarwanda uruhare bagize ngo ziboneke kandi numvise ko bahora bafasha Polisi yabo mu gukumira ibyaha no gufata abanyabyaha.”
Yakomeje agira ati “Nubwo nari namaze kumenya ko inka zanjye zafatiwe mu Rwanda, nari nzi ko kuzinsubiza bizatwara igihe kinini ariko ntangajwe n’uko nyuma y’amasaha make mpise nzisubizwa.”
IP Kayigi yashimiye uruhare abaturage bagize mu ifatwa ry’izi nka aho yagize ati “Ikigaragara ni uko abaturage bamaze kumenya uruhare rwabo mu kwicungira umutekano, bakumira ibyaha kandi bakanafasha inzego z’umutekano mu guta muri yombi ababikekwaho. Turasaba abataragira uyu muco ko bakwigira kuri aba nabo bakadufasha mu rugamba rwo gusigasira umutekano dufite tukarushaho gutera imbere.”
Yakomeje asaba bamwe bagishaka kubeshwaho n’ubujura ndetse no kwishora mu bindi byaha ko babicikaho kuko abaturage bamaze kubona ububi bwabyo n’uko umutekano ariwo utuma bagera ku iterambere.
Vincent Tabaijuka wari uyoboye itsinda ryaturutse muri Tanzania nawe yashimye iki gikorwa cyo kubafatira inka zari zibwe, asaba ko ubu bufatanye bwakomeza nk’uko mu minsi ishize abayobozi bakuru ba Polisi ku mpande zombi basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu gukumira icyahungabanya umutekano mu bihugu byombi.
Uyu muhango wo gusubiza Kabuzi inka ze ku ruhande rw’u Rwanda wari witabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe ubukungu, umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Kirehe, Superintendent of Police (SP) James Rutaremara n’umuyobozi wa Polisi muri Ngara ya Tanzania, SSP Abel Maige ndetse n’abandi bayobozi b’inzego z’ibanze ku mpande z’ibihugu byombi.







Ibitekerezo 0