Itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 30 Ukwakira 2026, rigaragaza ko izizafungwa ari Agakiriro ka Kabuga, Umukindo na Comejoga ziherereye ku Gisozi, ASMMS Ltd iri i Kicukiro n’Isoko rya Gahoromani.
Umujyi wa Kigali wamenyesheje ba nyir’izi nyubako ko batemerewe kwishyuza abazikoreramo ubukode bw’iminsi yose zizaba zifunze.
Abafitemo ibicuruzwa cyangwa ibindi bintu byakwangirika, ndetse n’ibyihutirwa bifuza gukuramo, basabwe kubikora mbere y’uko inyubako zifungwa.
Iri tangazo riti “Ba nyir’izi nyubako ntibemerewe kwishyuza ubukode bw’iminsi yose inyubako zizaba zifunze, kandi abafitemo ibyakwangirika cyangwa ibyihutirwa bifuza gukuramo, na bo barasabwa kubikora mbere y’uko izi nyubako zifungwa.”
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwasabye ba nyir’izi nyubako n’abazicunga kwihutira gushyira mu bikorwa ingamba basabwe zo gukumira inkongi, kugira ngo ibikorwa by’ubucuruzi bizisubukurwemo vuba.
Buti “Umujyi wa Kigali urasaba ba nyir’izi nyubako n’abazicunga kwihutira gushyira mu bikorwa ingamba basabwe zo gukumira inkongi, kugira ngo ubuzima bw’abantu burindwe kandi ibikorwa by’ubucuruzi bisubukurwe vuba bishoboka.”





Ibitekerezo 0