Mu gitondo cyo kuri utu wa 27 Kanama 2024 ni bwo RNP, yatangaje ko uwo muhanda wafunzwe by’agateganyo, bitewe n'impanuka yabereye i Shyorongi ikawufunga wose.

Uru rwego rubinyujije kuri X rwari rwasabye abakoreshaga uwo muhanda kuba bihanganye mu gihe ruri gukora uko rushoboye ngo icyo kibazo gikemurwe, umuhanda wongere gukoreshwa.

Abatwara ibinyabiziga basabwaga kuba bakoresha umuhanda Kigali-Rukomo-Gicumbi-Base.

Polisi y’u Rwanda yahise ikora uko ishoboye kose, kugira ngo uwo muhanda wongere gukoreshwa na cyane ko uri mu mihanda mpuzamahanga, ikoreshwa n’abantu benshi u Rwanda rufite.

Imaze gukemura ikibazo yanditse na none kuri X iti “Turamenyesha abantu ko umuhanda Kigali-Musanze wongeye wafunguwe ndetse ibinyabiziga byakongera kuwukoresha.”

Umuhanda Kigali-Musanze wari wafunzwe n'impanuka yabereye i Shyorongi wafunguwe
Umuhanda Kigali-Musanze wari wafunzwe n'impanuka yabereye i Shyorongi wafunguwe