Iyi raporo yasohotse muri Nzeri 2026 ikubiyemo ibikorwa byakozwe kuva muri Nyakanga 2025 kugeza muri Kamena 2026, birimo igenzura ryakozwe mu magororero 15, muri kasho 148, mu bigo by'igororamuco ry'ibanze 29 no mu bigo ngororamuco bine.
Mu byo Komisiyo yagaragaje harimo kugabanuka k'ubucucike mu magororero, kwiyongera kw'abari mu bigo by'igororamuco ry'ibanze, abana babana na ba nyina bafunzwe n'abantu bakomeje gufungirwa muri kasho kandi bararekuwe n'inkiko.
IGIHE yakusanyije ibintu 10 by'ingenzi bigaragara muri iyi raporo.
1. Abari mu bigo by'igororamuco ry'ibanze biyongereyeho hafi 2.600
Umubare w'abantu bari mu bigo by'igororamuco ry'ibanze bizwi nka Transit Centres wiyongereyeho 29,42%, uva ku 8.784 mu mwaka wa 2024/2025 ugera ku 11.369 mu wa 2025/2026.
Mu bantu 11.369 babaruwe mu igenzura harimo abagabo 10.190, abagore 349, abana b'abahungu 795 n'abakobwa 35.
Ibi bigo byari bifite ubushobozi bwo kwakira abantu 8.349, bivuze ko byari byararengeje ubushobozi bwabyo ho abantu 3.020.
Ikigo cy'Umujyi wa Kigali ni cyo cyari gifite ubucucike bwinshi, kuko cyari kirimo abantu 4.931 kandi gifite ubushobozi bwo kwakira 2.000 gusa.
2. Abari mu bigo kubera ubuzererezi biyongereyeho 152%
Imibare igaragaza ko abantu bari mu bigo by'igororamuco ry'ibanze ku mpamvu z'ubuzererezi biyongereye bava kuri 684 mu 2024/2025 bagera ku 1.726 mu wa 2025/2026.
Iri ni izamuka rya 152,34%, bingana n'abantu 1.042 biyongereyeho.
Ubujura ni bwo bwakomeje kuza ku isonga mu mpamvu zatumye abantu bajyanwa muri ibi bigo, aho ababurimo kubera iyo mpamvu bavuye ku 5.319 bagera ku 6.569.
Abari mu bigo kubera ibiyobyabwenge na bo biyongereye bava kuri 484 bagera kuri 699, naho abajyanywemo kubera inzoga z'inkorano bava kuri 75 bagera kuri 181.
3. Ubucucike mu magororero bwaragabanutse
Ubucucike mu magororero y'u Rwanda bwavuye ku kigero cya 110% mu mwaka wa 2024/2025 bugera kuri 101,2% mu mwaka wa 2025/2026.
Mu igenzura ryakozwe muri Werurwe 2026, Komisiyo yasanze amagororero 15 arimo abantu 69.269, mu gihe ubushobozi bwayo bwari ubwo kwakira 68.431.
Ibyo bivuze ko nubwo ubucucike bwagabanutse, umubare w'abafunzwe wari ukiri munini ugereranyije n’ubushobozi bw'amagororero.
Komisiyo yagaragaje ko iri gabanyuka ryatewe n'ingamba zirimo gukoresha ubuhuza, ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha, gutanga ibihano bitari igifungo no kwihutisha imanza hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Hari kandi abagororwa 1.874 barekuwe by'agateganyo ku wa 4 Werurwe 2026.
4. Abafunzwe 2.944 bararaga hasi kubera kubura ibitanda
Nubwo ubucucike bwagabanutse, Komisiyo yasanze mu magororero amwe n'amwe hakiri ikibazo cy'abafunzwe badafite uburyamo.
Mu igenzura yakoze, yasanze abafunzwe 2.944 barararaga hasi, barimo 1.000 bo mu Igororero rya Rwamagana, 900 bo muri Nyarugenge, 748 bo muri Rubavu, 200 bo muri Huye na 96 bo muri Muhanga.
Raporo igaragaza ko ikibazo cy'ibura ry'ibitanda n'ibiryamirwa, kimwe n'icy'impuzankano zidahagije, kimaze imyaka itanu kigarukwaho na Komisiyo ariko kikaba kitarakemuka.
5. Abana 303 babanaga na ba nyina mu magororero
Mu magororero ya Nyarugenge, Ngoma, Musanze na Nyamagabe, Komisiyo yasanze abana 303 babanaga na ba nyina bafunzwe.
Muri abo bana harimo 105 bavukiye mu magororero n'abandi 198 bayajyanywemo na ba nyina.
Abana 30 muri bo bari barengeje imyaka itatu y'amavuko, ariko bagikomeje kubana na ba nyina kubera ko nta miryango yari yabonetse ngo ibakire.
Itegeko rigenga serivisi z'igorora riteganya ko iyo umwana yujuje imyaka itatu, agomba gusubizwa mu muryango we cyangwa agashakirwa undi muryango umurerera.
Komisiyo yasanze abana bari mu magororero bahabwa amafunguro yihariye, amata n'imbuto buri munsi.
Icyakora, bamwe mu bagore bohereje abana babo kurererwa mu miryango bagaragaje impungenge z'uko batongera kumenya amakuru yabo.
6. Abafunzwe 308 bari bamaze hagati y'amezi atandatu na 30 bataratangira kuburanishwa
Komisiyo yasanze mu magororero hari abantu 308 bafite imanza zimaze hagati y'amezi atandatu na 30 zitaratangira kuburanishwa.
Abenshi bari mu Igororero rya Rwamagana, aho hari abantu 60, rikurikirwa na Rusizi ifite 51, Rubavu ifite 48 na Nyamagabe ifite 44.
Raporo igaragaza ko hari n'abafunzwe 580 bafite imanza z'ubujurire mu Rukiko Rukuru, hamwe n'abandi 83 bafite iz'ubujurire mu Rukiko rw'Ubujurire.
Bamwe muri aba bagororwa bari bamaze imyaka irenga ibiri bategereje kuburanisha ubujurire bwabo.
Komisiyo yagaragaje ko gutinda kuburanisha imanza bikiri kimwe mu bibazo bigomba gukomeza kwitabwaho mu rwego rw'ubutabera.
7. Abantu 24 bari bagifungiye muri kasho kandi bararekuwe n'inkiko
Kimwe mu byo Komisiyo yagaragaje ni abantu 24 yari yasanze bakomeje gufungirwa muri kasho, kandi bararekuwe n'Ubushinjacyaha cyangwa inkiko.
Muri bo, 14 bari muri Kasho ya Kigabiro, batanu muri Muhanga, batatu muri Kanama, umwe muri Gasaka n'undi muri Muganza.
Raporo igaragaza ko bamwe muri abo bantu bakoreshwaga imirimo irimo gukora isuku, kwasa inkwi no gukora mu gikoni.
Komisiyo ivuga ko yabakoreye ubuvugizi, bose bahita barekurwa.
Yanagaragaje ko hari abandi 21 bari bafungiye ku mpapuro z'ifungwa ry'agateganyo ry'iminsi itanu, icyo gihe kikaba cyari cyararangiye kandi dosiye zabo zitararegewe urukiko.
8. Abantu 1.829 bari barasubijwe mu bigo ngororamuco inshuro zirenze imwe
Mu igenzura ryakozwe mu bigo ngororamuco bine bya Iwawa, Gitagata, Ngarama na Nyamagabe, Komisiyo yasanze harimo abantu 8.505.
Muri bo, abantu 6.676 bari babigezemo bwa mbere, mu gihe abandi 1.829, bangana na 21,5%, bari barabijyanywemo nibura inshuro ebyiri.
Hari n'umuntu umwe wari umaze kujyanwa mu bigo ngororamuco inshuro icyenda.
Komisiyo yagaragaje ko zimwe mu mpamvu zituma abantu barangije gahunda z'igororamuco bongera gusubira mu bigo zirimo ubushomeri, gutereranwa n'imiryango, amakimbirane yo mu ngo, kutagira aho bataha no kutabona igishoro cyo gutangiza imishinga bigishijwe.
Yasabye ko hakongerwa imbaraga mu gufasha abava muri ibi bigo gusubira mu buzima busanzwe, kugira ngo batongera kwisanga mu bibazo byatumye babijyanwamo.

9. Mu magororero harimo abafite ubumuga 2.760
Komisiyo yasanze mu magororero y'u Rwanda harimo abantu bafite ubumuga 2.760.
Muri bo, 1.433 bafite ubumuga bw'ingingo, 1.179 bafite ubumuga bwo mu mutwe, 57 bafite ubumuga bwo kutumva, naho 54 bafite ubumuga bwo kutabona.
Raporo yagaragaje ko zimwe mu nyubako z'amagororero ya Huye, Rusizi, Rwamagana, Rubavu, Nyanza na Gicumbi zitorohereza abafite ubumuga.
Hari kandi amagororero arimo abantu bafite ubumuga basaranganya amagare kubera ko adahagije, by'umwihariko iyo bagiye mu bwiherero no mu bwogero.
Komisiyo yasabye ko hakongerwa ibikoresho bifasha abafite ubumuga, hakavugururwa inyubako zitaborohereza.
10. Komisiyo yakurikiranye ibirego 1.009 by'ihungabanywa ry'uburenganzira bwa muntu
Mu mwaka wa 2025/2026, Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu yakurikiranye ibirego 1.009, birimo 942 bishya n'ibindi 67 byari byarimuriwe muri uwo mwaka bitarakemuka.
Muri ibyo birego, 857 bingana na 84,93% byarakemutse.
Ibibazo by'uburenganzira ku mutungo ni byo byari byinshi, aho byari 307, birimo 253 by'amakimbirane ashingiye ku butaka.
Hakurikiyemo ibirego 241 byerekeye uburenganzira ku butabera n'ibindi 200 bijyanye n'uburenganzira bw'umwana.
Muri ibyo birego by'abana harimo 104 byerekeye abana bataye ishuri, 56 byerekeye uburenganzira bwo kumenya ababyeyi no kurerwa na bo, n'ibindi 40 bijyanye no kwandikwa mu irangamimerere.
Raporo yanagaragaje ibirego 71 by'abana basambanyijwe, mu byo Komisiyo yakurikiranye birebana no guhungabanywa ku mubiri no mu bitekerezo.
Komisiyo yavuze ko izakomeza gukurikirana ibirego by'ihungabanywa ry'uburenganzira bwa muntu, gukorera ubuvugizi abahuye n'ibibazo no gusaba inzego bireba gukemura ibitarabonerwa ibisubizo.






Ibitekerezo 0