Inkunga yatanzwe na Ubuzima Foundation ifite agaciro ka miliyoni 60 Frw yakusanyijwe n’Abanyarwanda 14 bagize Inama Nyobozi y’uyu muryango. Yashyikirijwe RBC kuri uyu wa 19 Kamena 2020.

Muri Nzeri 2019, Leta yatangije gahunda igamije ko kugeza mu 2024 nibura Abanyarwanda miliyoni enye bazapimwa indwara ya Hepatite C nk’uburyo buzafasha mu kuyirandura burundu. Ubuzima Foundation yahisemo gutanga umusanzu wayo kugira ngo ibi bigerweho.

Mu muhango wo gutanga ibi bikoresho Perezida wa Ubuzima Foundation, Shema Ngoga Fabrice, yatangaje ko bahisemo ko ibi bikoresho byakwifashishwa mu gupima abajyanama b’ubuzima kuko bafatiye runini Abanyarwanda muri rusange.

Ati “Nk’uko mubizi dufite abajyanama b’ubuzima basaga ibihumbi 58 kandi bafite icyo bamariye abaturage mu midugudu y’aho batuye. Twumvaga rero kuri twebwe twabaheraho kugira ngo babashe gupimwa nk’abandi.”

Ngoga yakomeje avuga kugira ngo igihugu gitere imbere, bihera ku buzima bwiza bw’abagituye ndetse biri mu byatumye biha umukoro wo kuba abafatanyabikorwa ba Leta mu kugeza ku baturage serivisi nziza z’ubuvuzi bw’indwara zitandura.

Umuyobozi muri RBC ushinzwe gukumira no kurwanya indwara zitandura, Dr Turate Innocent, ubwo yakiraga iyi nkunga y’ibikoresho yavuze ko izabafasha kwesa umuhigo bihaye wo gupima Hepatite C Abanyarwanda basaga miliyoni enye mu myaka itanu.

Ati “Iyi nkunga tubonye ya Ubuzima Foundation, yaje gutiza umurindi izo ngamba twihaye kandi turizera ko tuzabigeraho kuko ubu tumaze gupima abagera kuri miliyoni eshatu […] Iyi nkunga tuzagerageza kuyikoresha nk’uko babyifuza dupime abajyanama b’ubuzima barenga gato ibihumbi 58.”

Dr Turate asanga kuba ibi bikoresho bizakoreshwa mu gupima abajyanama b’ubuzima bifite ishingiro kuko bari mu bafite ibyago byinshi byo kwandura.

Avuga ko iyo urebye ku ndwara nk’iyi abantu baba bafite ibyago byinshi byo kuba bayandura ari abakozi bo mu rwego rw’ubuzima kuko aribo bakora ku maraso n’andi matembabuzi. Ati “Tuzi neza ko bafite ibyago byo kuba bakwandura Hepatite C.”

Ubuzima Foundation ni umuryango utegamiye kuri Leta washinzwe mu 2019, ufite intego yo gushyigikira urwego rw’ubuvuzi mu Rwanda no kurufasha kwiyubaka binyuze mu kurutera inkunga, mu gukuraho umutwaro wajya kuri leta.

Uretse gufasha Abanyarwanda kubona ubuvuzi bw’indwara zitandura ku giciro gito, Umuyobozi wa Ubuzima Foundation, Lydia Taima Munganyinka, avuga ko bafite na gahunda yo kongerera imbaraga ubwisungane mu kwivuza.

Ati “Kuba buri Munyarwanda adafite ubushobozi buhagije bwo kwiyishyurira ubuvuzi bw’indwara zitandura nk’umutima, impyiko, umwijima na Kanseri biri mu byatumye kuva Ubuzima Foundation yashingwa mu 2019 yiha intego zo gufasha Leta y’u Rwanda kugeza ku banyarwanda bo hasi ubu buvuzi akenshi bukunze kuba buhenze cyane.”

Ubuzima Foundation ifite intego yo gutanga umusanzu wayo binyuze mu gukusanya inkunga mu bikorera bo mu Rwanda no gukora ubuvugizi mu miryango nterankunga kugira ngo umubare w’Abanyarwanda bahitanwa n’indwara zitandura ugabanuke.

Imibare igaragaza ko nta gikozwe kugera mu 2026 indwara zitandura zaba zihariye 55% by’impfu zose ku Isi.

Ubushakashatsi bwo mu 2018 bwagaragaje ko Abanyarwanda 4% barwaye Hepatite C ndetse raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima igaragaza ko abarenga miliyoni 71 bayirwaye ku Isi.

U Rwanda rwifuza kugabanya umubare w’abarwaye Hepatite C ukava kuri 4% ukagera kuri 1% ndetse 90% by’abayirwaye bari hejuru y’imyaka 15 bakavurwa.

Hepatite C yandurira mu maraso, gutizanya ibikoresho bikomeretsa nk’inshinge, umubyeyi utwite ashobora kwanduza umwana amubyara, ishobora kandi kwandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Ushaka kumenya amakuru arambuye kuri Ubuzima Foundation, wasura urubuga rwayo rwa www.ubuzimafoundation.org.

Inkunga yatanzwe yakusanyijwe n’Abanyarwanda 14 bagize Inama Nyobozi ya Ubuzima Foundation
Inkunga yatanzwe yakusanyijwe n’Abanyarwanda 14 bagize Inama Nyobozi ya Ubuzima Foundation
Perezida wa Ubuzima Foundation, Shema Ngoga Fabrice (ibumoso), ashyikiriza Umuyobozi muri RBC ushinzwe gukumira no kurwanya indwara zitandura, Dr Turate Innocent, inkunga yatanzwe
Perezida wa Ubuzima Foundation, Shema Ngoga Fabrice (ibumoso), ashyikiriza Umuyobozi muri RBC ushinzwe gukumira no kurwanya indwara zitandura, Dr Turate Innocent, inkunga yatanzwe
Umuryango w’Abanyarwanda bakora mu nzego z’ubuzima biyemeje gufasha abenegihugu kugerwaho n’ubuvuzi bw’indwara zitandura burambye kandi buhendutse, Ubuzima Foundation, washyikirije Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima, RBC, ibikoresho ibihumbi 60 bifite agaciro ka miliyoni 60 Frw bizifashishwa mu gupima Hepatite C abajyanama b’ubuzima bose mu gihugu. Iyi nkunga yatanzwe ku wa 19 Kamena 2020
Umuryango w’Abanyarwanda bakora mu nzego z’ubuzima biyemeje gufasha abenegihugu kugerwaho n’ubuvuzi bw’indwara zitandura burambye kandi buhendutse, Ubuzima Foundation, washyikirije Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima, RBC, ibikoresho ibihumbi 60 bifite agaciro ka miliyoni 60 Frw bizifashishwa mu gupima Hepatite C abajyanama b’ubuzima bose mu gihugu. Iyi nkunga yatanzwe ku wa 19 Kamena 2020
Ibikoresho byatanzwe bizifashishwa mu gupima Hepatite C bifite agaciro ka miliyoni 60 Frw
Ibikoresho byatanzwe bizifashishwa mu gupima Hepatite C bifite agaciro ka miliyoni 60 Frw

Amafoto: Niyonzima Moïse