Ku wa 19 Ugushyingo Polisi y’u Rwanda yashyize hanze itangazo rigira riti “Polisi y’u Rwanda iramenyesha umuntu waba yarataye amafaranga ku wa Kane tariki ya 12 Ugushyingo 2020 mu muhanda KCC-Remera hagati ya 9:30 na 10:00 ko hari umupolisi wari mu kazi wayatoraguye.”
Iri tangazo ryakomeje risaba uwaba warataye aya mafaranga kugana ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda kugira ngo ayasubizwe.
Itangazo pic.twitter.com/ZGkS3bDAs5
— Rwanda National Police (@Rwandapolice) November 19, 2020
Nyuma y’akanya gato Polisi ishyize iri tangazo kuri Twitter ubutumwa buyishimira bwatangiye gucicikana ari nako benshi bibaza ku bunyangamugayo bw’uyu mupolisi utora amafaranga akayarangisha.
Uwitwa Karinganire Hass yagize ati “Ni intangarugero muri Polisi zikora neza ku Isi ubu ni ubudasa n’urukundo batozwa n’ubuyobozi bwiza bwa Polisi bukomora ku nama nziza za Nyakubahwa Paul Kagame, usibye mu Rwanda nta handi wasanga umuco mwiza nk’uyu mukomerezaho muheshe ishema u Rwanda n’umuyobozi wacu natwe tubari inyuma.”
Uwitwa Olivier Ngendahayo we yagize ati “Byiza kabisa, uwo mu polisi wayatoraguye rwose akwiye gushimwa, (gutoragura amafaranga muri iki gihe ukayarangisha?)”
Eddy Shema nawe yunze mu bashimaga ubunyamwuga bwa Polisi y’u Rwanda ati “Mbega ubupfura, ubunyangamugayo ubwitonzi n'ubushishozi RNP ikorana weeee! Ndumiwe pe! Murakabyara, ntimugasaze mubeho cyane. Ibi nta handi wabisanga atari i wacu i Rwanda.”
Mbega ubupfura, ubunyangamugayo ubwitonzi n'unushishozi RNP ikorana weeee! Ndumiwe pe! Murakabyara, ntimugasaze mubeho cyane. Ibi ntahandi wabisanga atari i wacu i RWANDA.
— SHEMA 🇷🇼 (@eddyRWANDA2) November 19, 2020
Joel Nshimiyimana we yagaragaje ko ibyakozwe n’uyu mupolisi aribyo u Rwanda rukeneye. Ati “Ibi nibyo u Rwanda rwacu rukeneye rwose. Ubumuntu, ubupfura ndetse n’ubunyangamugayo bikwiye kuturanga twese. Mukomereze aho rwose. Kandi n’abandi twese dukwiye kureberaho.”
Ibi nibyo u Rwanda rwacu rukeneye rwose. Ubumuntu, ubupfura ndetse nubunyangamugayo bikwiye kuturanga twese. Congratulations to @Rwandapolice mukomereze aho rwose. Kandi nabandi twese dukwiye kureberaho
— Joel NSHIMIYIMANA (@JoelNSHIMIYIMA1) November 19, 2020
Uwitwa Hirwa Tuza nawe yagaragaje ko yatunguwe n’ubunyamwuga bwa Polisi y’u Rwanda. Ati “Ndabashimiye n'ubwo atari njye wayataye, ariko iki ni igikorwa ndatirwabahizi gishimangira ubunyamwuga n'ubunyangamugayo bubaranga. Iyo uru rwego ruba umuntu mba nduhaye inka.”
Ndabashimiye n'ubwo atarinjye wayataye, ariko iki ni igikorwa ndatirwabahizi gishimangira ubunyamwuga n'ubunyangamugayo bubaranga. Iyo uru rwego ruba umuntu mba nduhaye inka. @Rwandapolice@RNPSpokesperson#RwOThttps://t.co/gkXhlsLbxY
— Felibien HIRWA TUZA (@fhirwa) November 19, 2020
Uretse Abanyarwanda bagize icyo bavuga cyane kuri ubu bunyamwuga, n’abaturage bo mu bihugu bituranye n’u Rwanda bagaragaje ko ubu bunyangamungayo bwa Polisi y’u Rwanda budasanzwe.
Uwitwa Daddy Gibby bigaragara ko akomoka muri Uganda kubera ko n’ubutumwa bwe bwari bwiganjemo ururimi rukoreshwa muri iki gihugu, yashimye ibyakozwe na Polisi y’u Rwanda maze agira ati “Ntimureba Polisi y’u Rwanda mwa bantumwe, gukura ku Izina ry’Imana.”
See Rwanda police banamwe😂😂😂😂✊🏻 maturity aga walai pic.twitter.com/2eiXv9o0qz
— Daddy Gibby✊⚫ (@GypsonDarren) November 19, 2020
Dady Gibby yahise yikirizwa na bagenzi be benshi bagaragaza ko ubu bupfura busigaye hake ku Isi.
Uwitwa Nuurlight2 yagize ati “Mureke gato, sinzi ko u Rwanda ari igihugu cya Afurika?”
Dj Nazi we yagize ati “ We ibi ni ukuri Polisi ya hariya ni inyangamugayo”.
Tchagulanyi we yagize ati “Reka mpimukire” yahise yikirizwa na mugenzi we Baron of Tomorrow wavuze ko we agiye kujya mu Rwanda.
Nzzee ngenze Rwanda!!!! 😂😂😂
— ♊️Baron Of Tomorrow♊️ (@inmapalace) November 20, 2020
Dushimiye polisi y' u Rwanda kubumuntu n'ubunyamwuga ikomeje kwerekana, ibi bigaragaza neza aho igihugu kigana ko Ari heza cyane. Abayobozi b'igihugu nibakomereze aho tubari inyuma.
— RUGERINYANGE Louis (@RUGERINYANGELo8) November 19, 2020
Ibi biratanga n’ishusho nziza y’uko abaturage dutuye umujyi wa Kigali y’uko “saa ine 10:00pm” koko tuba twageze mu ngo zacu aho dutuye bitar’ibyo ndakeka ko Police atariyo yari kuba yatoye ayo mafaranga rwose!
— RwandaMyCountry🇷🇼🇷🇼🇷🇼 (@petercastinera) November 19, 2020
Ahaaa!
Aya mafranga bishobora no kurangira atabonye nyirayo!!!
Uzajyayo bizasaba no kwerekana aho yayakuye tu! Ibaze ari nk'imari itemewe yari yagurishije….— K J Cl (@JulesKayumba) November 19, 2020
Ahaaa!
Aya mafranga bishobora no kurangira atabonye nyirayo!!!
Uzajyayo bizasaba no kwerekana aho yayakuye tu! Ibaze ari nk'imari itemewe yari yagurishije….— K J Cl (@JulesKayumba) November 19, 2020
Uwayataye nataboneka muzayanyihere nyakemuze akabazo.
— SIBORUREMA Joseph (@SIBORUREMAJose1) November 19, 2020
Ubuse namwe barabaha ubumenamaso?
— beeletelaa (@1ndemarugamba) November 19, 2020
Uy mu police akwiye ipeti kbx✊
— Tiger Boy Official 🎶 (@tigerboy250) November 19, 2020




Ibitekerezo 0