Intego ya kane mu z’iterambere rirambye iteganya ko mu bihugu byose umwaka wa 2030 uzagera harashyizweho gahunda ziteza imbere uburezi budaheza kandi bufite ireme.

Mu Rwanda hashyizweho politiki igena uko abana bafite ubumuga n’abandi bakeneye uburezi bwihariye bitabwaho ndetse kuri ubu abari muri iki cyiciro biga mu mashuri amwe n’ay’abadafite ubumuga.

Hari amashuri yihariye yiganjemo ayigenga afasha mu burezi bw’abana bafite ubumuga, nk’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, abafite ubumuga bwo kutabona, ariko hari n’abafite ubumuga butandukanye batari babona aho berekeza ngo bahabwe uburezi.

Imibare y’ibarura rusange rya 2022 igaragaza ko abana bafite ubumuga bari mu kigero cyo kwiga bangana na 65% bitabira ishuri.

Imibare ya Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko mu mwaka w’amashuri wa 2021/22 amashuri yari afite ibikorwaremezo byorohereza abafite ubumuga kubikoresha yageraga kuri 68,2%.

Ni mu gihe abakozi bose bo mu burezi bari barahuguriwe kwita ku bana bakeneye kwitabwaho mu buryo bwihariye bari 15.569, barimo abarimu 13.879, nyamara abarimu n’abayobozi b’amashuri bose hamwe barenga 125.621.

Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko kugira ngo uburezi budaheza bugerweho hakenewe kongera imbaraga mu guhugura abarimu.

Minisitiri w’Uburezi Gaspard Twagirayezu aherutse kubwira IGIHE ko abarimu biga mu mashuri nderabarezi bahabwa ubumenyi bwo gukurikirana abanyeshuri bakeneye kwitabwaho byihariye.

Ygize ati “Abarimu biga mu nderabarezi bahabwa ubushobozi bwo kuba bafasha abo bana ariko hari ababa bafite ibibazo bisaba ko bitabwaho byihariye. Abo hari amashuri amwe abafasha, ikibazo gihari ni uko menshi ari ayigenga. Icyo turi gukora ni ukuyashakira ubufasha bwihariye kugira ngo n’abana badafite ubushobozi babe babasha kuyigamo.”

Mu banyeshuri bari mu mashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2021/2022 barenga ibihumbi 190, abagera kuri 11.565 ni bo bari bari kwiga mu mashuri nderabarezi gusa.

Muri rusange, mu Rwanda hari amashuri nderabarezi 16 yakira abanyeshuri bari hagati ya 3000 na 4000 buri mwaka.

Minisiteri y’Uburezi yashyizeho gahunda zitandukanye zituma urubyiruko rwitabira aya mashuri harimo kwishyurira abanyeshuri bayigamo 50% ku mafaranga y’ishuri basabwa no guha amahirwe yo gukomeza kaminuza mu gihe usoje ayisumbuye akoze mu burezi imyaka itatu.

Abarimu bahuguriwe kwigisha abana bakeneye kwitabwaho byihariye baracyari bake mu Rwanda
Abarimu bahuguriwe kwigisha abana bakeneye kwitabwaho byihariye baracyari bake mu Rwanda