Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko kuva mu gihembwe cya mbere cya 2025 kugeza mu cya kabiri cya 2026, uruhare rw’ubuhinzi mu musaruro mbumbe w’igihugu rwagiye ruba hagati ya 15% na 23%. Muri ibyo bihembwe byose, uru rwego rwakomeje kwiyongera nubwo umuvuduko warwo wagiye uhinduka. 

Minisitiri Murangwa yasobanuye ko uko inganda na serivisi birushaho gutera imbere, ari ko uruhare rwabyo mu bukungu rwiyongera, bigatuma urw’ubuhinzi rugabanyuka nubwo na bwo bukomeza gukura.

Ati “Uruhare rw’ubuhinzi mu bukungu rugenda rugabanyuka ariko ntabwo bivuze ko ubuhinzi bugabanyuka. Nimureba mu mibare muraza kubona ko ubuhinzi bukomeza kuzamuka no mu gaciro ariko ibindi bikazamuka kurushaho. Iyo ibindi bikomeje kuzamuka nk’inganda zazamutseho 18%, serivisi 7%, ubuhinzi 4%, ni ukuvuga ko mu bijyanye n’uruhare ibyo bizamuka cyane bigenda bifata uruhare runini ariko n’ubuhinzi bugakomeza kuzamuka ariko uruhare rugenda rugabanyuka.”

Mu gihembwe cya mbere cya 2025, ubuhinzi bwagize uruhare rwa 20% mu musaruro mbumbe w’igihugu, bwiyongeraho 8% ugereranyije n’igihembwe nk’icyo cya 2024. Iri zamuka ryaturutse ahanini ku kwiyongera k’umusaruro w’ibihingwa ngandurarugo n’ibyoherezwa mu mahanga.

Mu gihembwe cya kabiri cy’uwo mwaka, uruhare rwabwo rwageze kuri 23%, mu cya gatatu ruba 15%.

Nubwo uruhare rw’ubuhinzi rwagabanyutse mu gihembwe cya gatatu, uru rwego rwazamutseho 10% ugereranyije n’igihembwe nk’icyo cy’umwaka wabanje, rutanga uruhare rwa 1,5% mu izamuka ry’umusaruro mbumbe w’igihugu.

Muri icyo gihembwe, umusaruro w’ibihingwa ngandurarugo wiyongereyeho 4%, uw’ibihingwa byoherezwa mu mahanga uzamukaho 35%, ubworozi bwiyongeraho 6%, naho uburobyi bwiyongeraho 34%.

Mu gihembwe cya kane cya 2025, uruhare rw’ubuhinzi mu musaruro mbumbe w’igihugu rwageze kuri 22%. Uru rwego rwazamutseho 8%, rugira uruhare rwa 2% mu izamuka ry’ubukungu. Umusaruro w’ibihingwa ngandurarugo wiyongereyeho 4%, naho uw’ibyoherezwa mu mahanga uzamukaho 42%.

Mu gihembwe cya mbere cya 2026, ubuhinzi bwagize uruhare rwa 19% mu musaruro mbumbe w’igihugu. Bwazamutseho 8%, butanga amanota 1,6 ku ijana ku izamuka ry’ubukungu.

Iri zamuka ryashingiye ahanini ku musaruro w’ibihingwa ngandurarugo wiyongereyeho 3% n’uw’ibihingwa byoherezwa mu mahanga wazamutseho 39%.

Mu gihembwe cya kabiri cya 2026, uruhare rw’ubuhinzi rwageze kuri 21% by’umusaruro mbumbe w’igihugu. Icyakora, umuvuduko w’izamuka ryabwo wageze kuri 4%, bugira uruhare rwa 1% mu izamuka ry’ubukungu.

Muri icyo gihembwe, umusaruro w’ibihingwa ngandurarugo wiyongereyeho 5%, ubworozi n’amashyamba byiyongeraho 6% buri rwego, naho uburobyi buzamukaho 66%. Umusaruro w’ibihingwa byoherezwa mu mahanga wo wagabanutseho 20%.

Umusesenguzi mu Bukungu, Teddy Kaberuka, yabwiye IGIHE ko inzego za serivisi, inganda n’ibindi ari byo bigira uruhare mu kwiyongera k’ubukungu bw’u Rwanda.
Yasobanuye ko mu nzego za serivisi haboneka abashoramari bashya, amabanki agatanga inguzanyo ku mishinga inyuranye ariko mu buhinzi hagumamo abantu bamwe.

Ati “Abantu bajya mu bikorwa by’inganda n’ubucuruzi, imishinga mishya iriyongera ariko abantu binjira mu buhinzi kuko bushingiye ku gituma bukorwa ari cyo ubutaka, ntibwiyongera. Ni ukuvuga ngo abahinzi ni ba bandi, nta muhinzi mushya winjiyemo kubera ko ubutaka buhingwa ni bwa bundi.”

Banki Nkuru y’u Rwanda iherutse gutangaza ko mu mezi atandatu abanza ya 2026, amabanki n’ibigo by’imari byatanze inguzanyo zingana na miliyari 7000 Frw, zirimo 5% zahawe urwego rw’ubuhinzi.

Kaberuka ati “None se ubuhinzi bwazamuka gute nta mafaranga ajyamo? Kugira ngo ubuhinzi buzamuke ni uko ishoramari rizamuka, niba rero ritazamuka buzaguma aho buri cyangwa burasubira inyuma cyane ko ibikenerwa bigenda byiyongera, kuko umubare w’abaturage uriyongera umunsi ku wundi…”

Uruhare rw’ubuhinzi mu musaruro mbumbe w’igihugu rwaragabanyutse ruva kuri 25,6% mu mwaka wa 2017 rugera kuri 20,3% mu mwaka wa 2025, mu gihe uruhare rw’inganda rwo rwazamutse rukava kuri 17,5% rukagera kuri 22,0%, naho urwa serivisi rwavuye kuri 48,3% rugera kuri 52,3%.

Serivisi zigaranzuye ubuhinzi mu gutanga akazi

Kaberuka yavuze ko ubuhinzi buzatera imbere ari uko bubaye ubuhinzi bw’umwuga, burimo amafaranga, ikoranabuhanga n’abakozi babifitiye ubumenyi n’ubushobozi.

Ubushakashatsi ku bashomeri n’abakora bugaragaza ko serivisi ari zo zahaye akazi abantu benshi mu gihembwe cya kabiri cya 2026.

Mu gihembwe cya mbere cya 2026, serivisi zahaye imirimo 41% by’abari bafite akazi bose. Mu gihembwe cya kabiri abakora muri serivisi bageze kuri 44,7%.

Ni mu gihe ubuhinzi bwahaye akazi 44,4% mu gihembwe cya mbere cya 2026. Mu gihembwe cya kabiri, uwo mugabane wagabanyutseho 5,3%, bagera kuri 39,1%.

Imibare igaragaza ko urwego rw’inganda rwo rwahaye akazi 14,6% by’abari bafite akazi mu gihembwe cya mbere, mu gihembwe cya kabiri bagera kuri 16,2%.

Ubuhinzi bukoresha ikoranabuhanga ryo kuhira ntirirakwirakwira hose
Ikoranabuhanga ryo kuhira ntirirakwirakwira hose