Ibi byabaye ku wa 21 no ku wa 22 Ukwakira 2026, mu Tugari twa Gabiro na Nyarubuye two mu Murenge wa Musasa.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko umwe mu bapfuye ari Kayibanda Athanase w’imyaka 33, wari utuye mu Mudugudu wa Rwangoma, mu Kagari ka Gabiro. Yakubiswe n’inkuba ari iwe mu rugo, ku wa 21 Ukwakira 2026, ahagana saa yine z’ijoro.
Kayibanda yapfuye asize umugore n’abana babiri.
Undi ni Mukamunana Espérance w’imyaka 65, wari utuye mu Mudugudu wa Muhororo, mu Kagari ka Nyarubuye. Yakubiswe n’inkuba ku wa 22 Ukwakira 2026, ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba, ubwo yari aryamye mu nzu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musasa, Bisengimana Janvier, yatangarije IGIHE ko aba baturage bombi bamaze gushyingurwa, nyuma y’uko imibiri yabo ijyanywe ku Bitaro bya Murunda gukorerwa isuzuma.
Ati “Inkuba ikimara kubakubita bajyanwe ku bitaro bya Murunda gukorerwa isuzuma kugira ngo bashyingurwe, kandi uwa nyuma yashyinguwe uyu munsi.”
Bisengimana yasabye abaturage kurushaho kwitwararika muri ibi bihe by’imvura, birinda kugama munsi y’ibiti mu gihe inkuba zikubita.
Yakanguriye kandi abaturage kwirinda gukoresha telefone no gucomeka ibikoresho by’ikoranabuhanga mu gihe cy’imvura irimo inkuba, mu rwego rwo kwirinda impanuka zishobora kuyiturukaho.





Ibitekerezo 0