Urugo rw’amasaziro y’abagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwiswe Impinganzima rugizwe n'inzu nziza zubatswe mu Mudugudu w'Intwari mu Kagari ka Kacyangugu ho mu Murenge wa Kamembe i Rusizi.

Abarutujwemo baruhaye izina ry'Urugo rwa Paul Kagame kuko imiyoborere ye ariyo yatumye bahindurirwa ubuzima.

Mu mezi asaga abiri ashize nibwo abakecuru n'abasaza biganjemo abafite ubumuga n’abarokotse Jenoside batujwe mu Mpinganzima mu rwego rwo kubahuriza hamwe ngo bamarane irungu ariko banitabweho n'ubuyobozi badatatanye.

Mu buhamya bwabo bavuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi bari babayeho nabi kubera ko basigaye bonyine.

Bavugamenshi waturutse mu Karere ka Rubavu yagize ati “Jenoside yantwaye abana batandatu n'umugabo wanjye ku buryo nabayeho mu buzima bugoranye cyane kuko nta n'umwe nari nsigaranye wo kumbeshaho. Mu buzima bwo kubaho njyenyine sinari nzi uko amata amera, sinari nzi ubuzima bwiza uko bumera .’’

Ubuzima bw'ingutu abuhuriyeho n’abandi batujwe hamwe bose bahuriza ku mibereho y’ubukene baterwaga no kutagira ubitaho.

Mukabutera Suzanne yagize ati “Aho tugereye aha imibereho yarahindutse ku buryo ibilo byacu byiyongereye. Mu gitondo tunywa amata, turarya, turambara, turyama neza mbega icyizere cy'ubuzima cyaragarutse ku buryo twumva dufite icyizere cyo kurama.’’

Ubuyobozi bw'Akarere ka Rusizi buvuga ko butazahwema kwita ku babyeyi batujwe mu rugo rw’Impinganzima.

Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, Nsigaye Emmanuel, yabwiye IGIHE ko biyemeje kuba hafi abasaza n’abakecuru batujwe muri urwo rugo.

Yagize ati “Tuzakomeza kubaba bugufi dore ko tunasanzwe tubasura umunsi ku munsi. Icyo tubizeza ni uko tuzakomeza gufatanya n'ubuyobozi bw'Impinganzima ku kibazo icyo aricyo cyose cyabaho kugira ngo biyumve ko bari mu muryango ubishimiye.”

Mu rugo rw’impinganzima ruri i Rusizi harimo abakecuru 32 n’abasaza umunani, bose bari hejuru y’imyaka 65 y’amavuko. Bagira amasibo aterana buri wa Kane bakaba ariho baganirira ibintu byose by’ubuzima bwa buri munsi.

Uretse kuba bafata umwanya bagatembera, ku wa Gatanu saa Cyenda abayoboke ba Kiliziya Gatolika barasenga, abo muri Methodiste bagasenga ku Cyumweru naho ku wa Gatandatu ni umunsi wo kwidagadura.

Kugeza ubu mu gihugu hamaze kubakwa inzu zitwa ‘‘Impinganzima’’ zigera kuri enye zirimo iya Rusizi, Huye, Nyanza na Bugesera.

Aba babyeyi ntibahwema gusurwa n'ubuyobozi mu nzego zitandukanye n'abandi baturanyi
Aba babyeyi ntibahwema gusurwa n'ubuyobozi mu nzego zitandukanye n'abandi baturanyi
Uru rugo rurimo ibyumba bitandukanye birimo n'icyo kuriramo
Uru rugo rurimo ibyumba bitandukanye birimo n'icyo kuriramo
Urugo rw'Impinganzima rwiswe urwa Paul Kagame ruherereye mu Karere ka Rusizi
Urugo rw'Impinganzima rwiswe urwa Paul Kagame ruherereye mu Karere ka Rusizi
Uru rugo ruherereye ahazwi nko ku Kacyangugu mu Mujyi wa Kamembe
Uru rugo ruherereye ahazwi nko ku Kacyangugu mu Mujyi wa Kamembe
Aho ababyeyi baba bari hose bagaragaza akanyamuneza ku maso
Aho ababyeyi baba bari hose bagaragaza akanyamuneza ku maso
Bamwe muri aba bafite ubumuga abenshi batewe na Jenoside yakorewe Abatutsi
Bamwe muri aba bafite ubumuga abenshi batewe na Jenoside yakorewe Abatutsi
Basangirira hamwe ku buryo ubusabane bwabo bubafasha kwiyubaka no gukomeza kwigarurira icyizere
Basangirira hamwe ku buryo ubusabane bwabo bubafasha kwiyubaka no gukomeza kwigarurira icyizere
Bitabwaho nk'abari mu rugo rusanzwe aho ibikoresho byose biba bihari
Bitabwaho nk'abari mu rugo rusanzwe aho ibikoresho byose biba bihari