Iyi nkongi yatangiye ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba, yafashe inzu enye zicururizwamo ziri mu nyubako iri hafi n’isoko rya Kamembe.
Abaganiriye na IGIHE bavuze ko inkongi yatangiriye mu bubiko bw'umwe mu miryango yahiye, umuriro ukwira no mu bindi aho hari ibicuruzwa byahiye birakongoka.
Ishimwe Lewis yagize ati “Byatangiye tubona umwotsi inyuma mu bubiko maze natwe twihutira gusohora ibicuruzwa byari birimo. Gusa kubera umuriro mwinshi ntitwabashije kubikuramo byose. Hari byinshi cyane byahiriyemo birakongoka.’’
Umuriro wabaye mwinshi ku buryo byasabye ko hatangwa ubutabazi bw'inzego z'umutekano.
Mu kuzimya iyi nkongi hifashishijwe imodoka izimya umuriro yo ku Kibuga cy’Indege cya Kamembe.
Bamwe mu bacururizaga muri iyi nyubako bari bafite ubwishingizi bw’inkongi bizeye ko bazashumbushwa, iperereza nirisozwa.
Gakwaya Bernard yavuze ko yamenyeshejwe ko iduka rye ryahiye, yahagera agasanga nta gicuruzwa na kimwe cyarokotse.
Ati “Njye natunguwe cyane n’ibyabambayeho kuko ntari mpari. Nacuruzaga ibitambaro badodamo imyenda kandi nta na kimwe nabashije gukuramo byose byahiye birashira. Sindamenya agaciro k’ibyangiritse byose kereka mbanje gusubira mu mibare nkareba ibyari bisigayemo.’’
Uhagarariye Sosiyete y'Igihugu ishinzwe Ingufu (REG) mu Karere ka Rusizi, Ntwari Joseph, yavuze ko icyateye inkongi kitaramenyekana mu gihe iperereza rigikorwa.
Yakomeje avuga ko “Abantu iyo babonye inkongi ibaye bakeka ko ari amashanyarazi yayiteye. Twahise dukora ubutabazi bw’ibanze ku buryo tutakemezako ari amashanyarazi yabiteye mbere yo kwinjira mu nyubako ngo tugenzure intandaro y’iki kibazo.’’
Si ubwa mbere inyubako z’ubucuruzi i Kamembe zifatwa n’inkongi kuko muri Mutarama 2016, amaduka abiri acuruza ibiribwa n’ibikoresho bitandukanye n’inzu ikorerwamo ibikorwa by’ivunjisha (bureau d’echange) zarahiye.
Abacururiza mu nyubako zafashwe n'inkongi bavuga ko zishaje cyane ku buryo imyubakire yazo ishobora kuba ariyo ikunze kuba intandaro.
Ibyangirikiye muri iyi nyubako ntibirabarurwa ariko bivugwa ko bishobora kuba bihagaze agaciro k’arenga miliyoni 20 Frw.
Zimwe mu nyubako zibarizwa i Kamembe zirimo n’iyahiye zubatswe mu myaka yo hambere bivugwa ko zazanywe n’abacuruzi b’Abarabu bahageze mu gihe cy’abakoloni.















Ibitekerezo 0