Iyi nkongi yatangiye ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba, yafashe inzu enye zicururizwamo ziri mu nyubako iri hafi n’isoko rya Kamembe.

Abaganiriye na IGIHE bavuze ko inkongi yatangiriye mu bubiko bw'umwe mu miryango yahiye, umuriro ukwira no mu bindi aho hari ibicuruzwa byahiye birakongoka.

Ishimwe Lewis yagize ati “Byatangiye tubona umwotsi inyuma mu bubiko maze natwe twihutira gusohora ibicuruzwa byari birimo. Gusa kubera umuriro mwinshi ntitwabashije kubikuramo byose. Hari byinshi cyane byahiriyemo birakongoka.’’

Umuriro wabaye mwinshi ku buryo byasabye ko hatangwa ubutabazi bw'inzego z'umutekano.

Mu kuzimya iyi nkongi hifashishijwe imodoka izimya umuriro yo ku Kibuga cy’Indege cya Kamembe.

Bamwe mu bacururizaga muri iyi nyubako bari bafite ubwishingizi bw’inkongi bizeye ko bazashumbushwa, iperereza nirisozwa.

Gakwaya Bernard yavuze ko yamenyeshejwe ko iduka rye ryahiye, yahagera agasanga nta gicuruzwa na kimwe cyarokotse.

Ati “Njye natunguwe cyane n’ibyabambayeho kuko ntari mpari. Nacuruzaga ibitambaro badodamo imyenda kandi nta na kimwe nabashije gukuramo byose byahiye birashira. Sindamenya agaciro k’ibyangiritse byose kereka mbanje gusubira mu mibare nkareba ibyari bisigayemo.’’

Uhagarariye Sosiyete y'Igihugu ishinzwe Ingufu (REG) mu Karere ka Rusizi, Ntwari Joseph, yavuze ko icyateye inkongi kitaramenyekana mu gihe iperereza rigikorwa.

Yakomeje avuga ko “Abantu iyo babonye inkongi ibaye bakeka ko ari amashanyarazi yayiteye. Twahise dukora ubutabazi bw’ibanze ku buryo tutakemezako ari amashanyarazi yabiteye mbere yo kwinjira mu nyubako ngo tugenzure intandaro y’iki kibazo.’’

Si ubwa mbere inyubako z’ubucuruzi i Kamembe zifatwa n’inkongi kuko muri Mutarama 2016, amaduka abiri acuruza ibiribwa n’ibikoresho bitandukanye n’inzu ikorerwamo ibikorwa by’ivunjisha (bureau d’echange) zarahiye.

Abacururiza mu nyubako zafashwe n'inkongi bavuga ko zishaje cyane ku buryo imyubakire yazo ishobora kuba ariyo ikunze kuba intandaro.

Ibyangirikiye muri iyi nyubako ntibirabarurwa ariko bivugwa ko bishobora kuba bihagaze agaciro k’arenga miliyoni 20 Frw.

Zimwe mu nyubako zibarizwa i Kamembe zirimo n’iyahiye zubatswe mu myaka yo hambere bivugwa ko zazanywe n’abacuruzi b’Abarabu bahageze mu gihe cy’abakoloni.

Inyubako zimwe na zimwe ziri mu Mujyi wa Kamembe zubatswe mu myaka yo hambere
Inyubako zimwe na zimwe ziri mu Mujyi wa Kamembe zubatswe mu myaka yo hambere
Inyubako y’ubucuruzi yafashwe n’inkongi
Inyubako y’ubucuruzi yafashwe n’inkongi
Umuriro wacogoye utarangiza ibicuruzwa byinshi
Umuriro wacogoye utarangiza ibicuruzwa byinshi
Umwotsi wari mwinshi hejuru y'inyubako yafashwe n'inkongi
Umwotsi wari mwinshi hejuru y'inyubako yafashwe n'inkongi
Polisi ishinzwe kuzimya inkongi yatanze ubutabazi bw'ibanze inkongi itaragera mu nyubako yose
Polisi ishinzwe kuzimya inkongi yatanze ubutabazi bw'ibanze inkongi itaragera mu nyubako yose
Abantu benshi bari bahagaze bashungera iduka ryahiye mu Mujyi wa Kamembe
Abantu benshi bari bahagaze bashungera iduka ryahiye mu Mujyi wa Kamembe
Abaturage bagize uruhare mu gusohora bwangu bimwe mu bicuruzwa byari bitarashya
Abaturage bagize uruhare mu gusohora bwangu bimwe mu bicuruzwa byari bitarashya
Abacuruzi bari mu gahinda nyuma yuko amaduka yabo afashwe n'inkongi
Abacuruzi bari mu gahinda nyuma yuko amaduka yabo afashwe n'inkongi
Ibicuruzwa bitahiye byasohowe bishyirwa hamwe hasi mu muhanda
Ibicuruzwa bitahiye byasohowe bishyirwa hamwe hasi mu muhanda
Umucuruzi witwa Gakwaya Bernard aganira n'itangazamakuru
Umucuruzi witwa Gakwaya Bernard aganira n'itangazamakuru
Ishimwe Lewis yatangaje ko babonye umwotsi uva mu bubiko bwa kimwe mu byumba byahiye
Ishimwe Lewis yatangaje ko babonye umwotsi uva mu bubiko bwa kimwe mu byumba byahiye
Abacuruzi baganiriye n'itangazamakuru bavuze ko batazi agaciro k'ibyangirikiye mu maduka kuko batarakora imibare
Abacuruzi baganiriye n'itangazamakuru bavuze ko batazi agaciro k'ibyangirikiye mu maduka kuko batarakora imibare
Ntwari Joseph uhagarariye REG yavuze ko icyateye inkongi kitaramenyekana
Ntwari Joseph uhagarariye REG yavuze ko icyateye inkongi kitaramenyekana