Iki kibazo cyagarutsweho nyuma y'aho Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Prof. Mbanda Kalisa, yavuze ko hashyizweho amabwiriza agena abemerewe kujya mu bikorwa byo kwamamaza umukandida runaka bifashishije imbuga nkoranyambaga.
Icyo gihe yagize ati “Mbere yo gusakaza amakuru atangwa binyuze ku mbuga nkoranyambaga ubutumwa butambutswa bugomba kubanza kunyuzwa muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ikareba ko ntawe busesereza cyangwa butandukanya Abanyarwanda. Abo tutazi n’ubutumwa tutarabona ntibwemerewe gusakazwa mu bantu.”
Iki cyemezo nticyavuzweho rumwe n’abantu batandukanye barimo n’abakandida bamaze kugaragaza ubushake bwo kwiyamamaza, n'abandi batangira kubibona nko kubangamira uburengazira bwa muntu.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma, Louise Mushikiwabo, nawe yagaragaje ko atemeranya n’umwanzuro wa NEC wo kugenzura ubutumwa bw’amatora mu gihe cyo kwiyamamaza mbere y’uko bushyirwa ku mbuga nkoranyambaga.
Kuri uyu munsi Ikigo cy'Igihugu cy'imirimo imwe n'imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) cyo cyasohoye itangazo rigaragaza ko iki cyemezo cya NEC kinyuranye n’amategeko.
Rigira riti “ Nk'uko itegeko rigenga ikoranabuhanga n’itangazamakuru ribiteganya, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora nta burenganzira ifite bwo kugenzura cyangwa kubuza abaturage gukoresha imbuga nkoranyambaga."
RURA nk’ikigo kigenzura imikorere nta biganiro byihariye yagiranye na NEC kuri iyi ngingo ndetse yongeye gushimangira ko uburenganzira bw’abaturage bwo kugaragaza ibyiyumviro byabo ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’izindi nzira zikoreshwa mu guhanahana amakuru, bubaha amategeko yashyizweho.
Amatora y’Umukuru w’igihugu uzayobora u Rwanda mu myaka irindwi iri imbere ateganyijwe ku ya 3 Kanama 2017 ku Banyarwanda baba mu mahanga n’iya 4 Kanama ku b’imbere mu gihugu.
Ibikorwa byo kwiyamaza kw'abakandida biteganyijwe kuva kuwa 14 Nyakanga kugeza kuwa 3 Kanama 2017.
Itegeko rigena ko ibyavuye mu matora bizatangazwa by’agateganyo nyuma y’iminsi itanu itora ribaye, naho ibyavuye mu matora bya burundu bigatangazwa nyuma y’iminsi irindwi.
Inkuru bifitanye isano: Mushikiwabo ntiyanyuzwe na gahunda ya NEC mu kugenzura imbuga nkoranyambaga mu matora





Ibitekerezo 0