Perezida Omar al-Bashir w’imyaka 72, mu 2009 yashyiriweho na ICC impapuro zo kumuta muri yombi, imushinja ibyaha by’inyambara n’ibyibasiye inyokomuntu yaha yarakoreye mu ntara ya Darfur.
Ubwo i Kigali hasozwaga Inama Mpuzamahanga yiga ku bukungu, World Economic Forum on Africa, Perezida Kagame yabwiye itangazamakuru ko u Rwanda rudateganya gushyira mu bikorwa ibyo ICC isaba amahanga, ngo rufate Perezida Bashir.
Yagize ati “Abategura inama nibatumira Bachir, kandi ntekereza ko bazabikora kuko Sudan na yo iri mu muryango wa Afurika Yunze Ubumwe; icya mbere twaba dushingiye kuki, turi bande bavuga ngo ntugomba kuza hano. Ese byabaho kubera ko ICC yabivuze? Icyo ni ikindi kintu.’’
Yakomeje agira ati ‘‘Tuzakira umuntu wese abategura Inama ya AU bazatumira. Ibibazo bya ICC bizarebwaho n’ababishaka, abo bireba. Twe ntabwo turebwa cyane n’ibintu bya ICC kandi nanabamenyesha ko u Rwanda rutanashyize umukono ku masezerano ashyiraho ICC ku mpamvu twakomeje gusobanura.’’
Inama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe izabera i Kigali kuva ku wa 10 kugeza kuwa 18 Nyakanga 2016, aho byitezwe ko izabera mu nyubako nshya ya Kigali Convention Centre.
Perezida Kagame kandi yavuze ko imyiteguro yo kwakira iyo nama ikomeje, aho komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe na yo igomba gufatanya n’u Rwanda kugira ngo imyiteguro igende neza.
U Rwanda rwiyongereye ku bihugu byanze gufata Perezida Omar al-Bashir, nyuma ya Uganda yari arimo kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Gicurasi, ubwo yitabiraga irahira rya Perezida Museveni, maze nyuma yo kurahira, Museveni avuga ko ICC atari urukiko abayobozi ba Afurika bakwiye guha agaciro.
Muri Kamena 2015, Afurika y’Epfo na yo yanze guta muri yombi Perezida Bashir, icyemezo icyo gihugu cyaje kuregerwa n’Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ndetse kigatsindwa urubanza.







Ibitekerezo 0