Ni umuhango wabaye ku wa 16 Ukwakira 2026. Ba Ambasaderi bose bashyikirije Perezida Kagame izi mpapuro muri Village Urugwiro.
Perezida Kagame yakiriye impapuro zemerera Ambasaderi w’Ubwami bwa Suède mu Rwanda, Henrik Nilsson na Ambasaderi wa Repubulika ya Koreya, Huh Junga guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.
Ambasaderi wa Afurika y’Epfo mu Rwanda, Tinyiko George Hlungwane na we yashyikirije Perezida Kagame impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye mu Rwanda.
Afurika y’Epfo yaherukaga kugira ambasaderi mu Rwanda mu mpera za 2024, ubwo Mandisi Bongani Mabuto Mpahlwa wari uhagarariye iki gihugu yari yushije ikivi cye. Yari yarageze mu Rwanda mu 2020.
Ambasaderi mushya wa EU…
Undi washyikirije Perezida Kagame impapuro ni Jérémie Blin uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.
Jérémie Blin asimbuye Belén Calvo Uyarra wari umaze igihe ahagarariye EU mu Rwanda, warangije manda ye.
Mu gihe yari ahagarariye EU mu Rwanda, Belén yagize uruhare mu bikorwa bigamije guteza imbere umubano w’impande zombi mu nzego zitandukanye zirimo iterambere rirambye, ubukungu, imiyoborere, uburezi n’izindi gahunda zigamije kuzamura imibereho y’abaturage.
Jérémie Blin asanzwe afite uburambe mu mirimo ya dipolomasi, aho yabaye Ambasaderi w’u Bufaransa mu Burundi ndetse aba Chargé d’Affaires muri Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda.
Nka Ambasaderi mushya wa EU mu Rwanda, Blin azahagararira uyu muryango mu gihe umubano hagati y’u Rwanda n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ukomeje kwaguka mu nzego zitandukanye.
Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ni umwe mu bafatanyabikorwa bakomeye b’u Rwanda, aho ukorana na rwo mu nzego zirimo iterambere rirambye, ubukungu, imiyoborere, uburezi ndetse n’izindi gahunda zigamije guteza imbere imibereho y’abaturage.
Perezida Kagame kandi yakiriye impapuro za Amb. El Houssein Ould NAGI watangiye inshingano zo guhagararira Mauritania mu Rwanda akazaba afite icyicaro i Addis Ababa. Abandi bane bafite icyicaro i Kigali.













Ibitekerezo 0