Amakuru dukesha Village Urugwiro ni uko Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we wa Misiri mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Werurwe 2022.

Biteganyijwe ko nyuma y’ibiganiro by’abakuru b’ibihugu byombi biri kubera mu muhezo, haraba inama yiga ku mubano w’u Rwanda na Misiri iri bunitabirwe n’amatsinda y’abayobozi batandukanye ku mpande zombi.

Perezida Kagame abonanye na Perezida Abdel Fattah Al-Sisi nyuma y’umunsi umwe ageze mu Misiri.

U Rwanda na Misiri bisanzwe bifitanye ubutwererane mu nzego zitandukanye zirimo igisirikare, ubuzima n’ibindi.

Umubano w’ibihugu byombi kandi ushingiye ku bucuruzi cyane ko bisangiye kuba mu isoko rusange rihuza ibihugu byo mu Burasirazuba no mu majyepfo ya Afurika (COMESA). Iryo soko ryemerera ibihugu birigize kohererezanya ibicuruzwa nta misoro.

Imibare ya Minisitiri y’Ubucuruzi n’Inganda igaragaza ko nibura buri mwaka u Rwanda rwohereza mu Misiri ibicuruzwa bifite agaciro miliyoni 30$ mu gihe iki gihugu cyo cyohereza mu Rwanda ibifite agaciro ka miliyoni 64$.

Mu bihe bitandukanye abakuru b’ibihugu byombi bagiye bahura ndetse bakagirana ibiganiro, urugero ni mu 2018 ubwo bahuriraga i Vienne muri Autriche mu isangira ryahuje abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bitabiriye Ihuriro rya Afurika n’u Burayi.

Mu 2019 kandi Perezida Kagame yashyikirije inkoni y’Ubuyobozi Abdel Fattah Al-Sisi wari utahiwe ku kuyobora Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, amwizeza ubufatanye ndetse yongeraho ko yizeye ko umuyobozi mushya azakomeza kuyobora Afurika mu nzira igana aheza.

Perezida Abdel Fattah Al-Sisi aheruka mu Rwanda mu 2017, iki gihe yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, yunamira inzirakarengane ziharuhukiye maze ashyira indabo ku mva rusange nk'ikimenyetso cyo guha agaciro abasaga ibihumbi 250 bahashyinguwe.

Ubwo Perezida Abdel Fattah Al-Sisi yakiraga Perezida Kagame mu cyubahiro
Ubwo Perezida Abdel Fattah Al-Sisi yakiraga Perezida Kagame mu cyubahiro
Perezida wa Misiri, Abdel Fattah Al-Sisi, yakiriye mugenzi we w'u Rwanda, Paul Kagame
Perezida wa Misiri, Abdel Fattah Al-Sisi, yakiriye mugenzi we w'u Rwanda, Paul Kagame