Uyu musangiro wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri nyuma yaho ku munsi w’ejo Perezida Kagame atangiriye uruzinduko rwe rw’iminsi ibiri muri iki gihugu kiri mu ihembe rya Afurika.
Ni uruzinduko ruje rukurikira urwo Guelleh yagiriye mu Rwanda muri Werurwe 2016 rwaje gusiga ibihugu byombi byemeranyije imikoranire ibereye ndetse u Rwanda rugaha ubutaka bungana na hegitari 10 iki gihugu nacyo cyaruhawe ubungana na hegitari 20 ku nkombe y’Inyanja Itukura.
Ubwo yatangiraga uru ruzinduko, Perezida Kagame yatangaje ko ibihugu byombi bifitanye umubano wa hafi ndetse bihuje imyemerere ishingiye ku iterambere no ku guhesha agaciro Afurika.
Perezida Kagame yavuze ko uru ruzinduko rubayeho ari umusaruro w’ibiganiro byabereye i Kigali bigashimangira umubano hagati y’ibihugu byombi.
Ku munsi wa mbere warwo, u Rwanda na Djibouti byasinyanye amasezerano atanu ari mu ngeri zinyuranye. Arimo ajyanye n’ibikorwa by’ingendo zo mu kirere hagati y’ibihugu byombi, ajyanye n’iterambere ndetse n’umutekano w’ishoramari, ajyanye n’ubufatanye mu ikoranabuhanga, ajyanye no gukuriraho ikiguzi cya visa abadipolomate ndetse n’abafite pasiporo za serivisi hamwe n’ajyanye no gushyiraho komisiyo ihuriweho n’ibihugu byombi.



















Amafoto: Village Urugwiro




Ibitekerezo 0