Iyi gahunda yatangijwe n’Umujyi wa Kigali muri Gicurasi 2016 mu rwego rwo gufasha abawutuye kugira ubuzima bwiza, bakagira aho bahurira bagakora siporo, bagapimwa indwara zitandura bagahabwa n’inama z’uko bazirinda.
Yatangiye ari ngarukakwezi ariko mu Ukuboza 2017, Perezida Kagame atanga igitekerezo ko yongererwa amasaha kugira ngo irusheho gutuma Abanyarwanda bagira ubuzima bwiza, ihita ihabwa iminsi ibiri mu kwezi, ku Cyumweru cya mbere n’icya gatatu.
Kuri iki Cyumweru Perezida Kagame yitabiriye iyi siporo anyonga igare, ndetse yifatanya n’abandi mu myitozo ngororamubiri imaze kumenyerwa, ibera ku mbuga y’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, ku Kimihurura.
Madamu Jeannette Kagame we yitabiriye Car Free Day ari kumwe n’abanyeshuri, ababyeyi n’abarangije amasomo muri Green Hills Academy, yateguye urugendo rugamije guteza imbere imibereho myiza mu Banyarwanda, rwahawe insanganyamatsiko igaragaza ko buhoro buhoro bashobora kubigeraho, igira iti "Step by Step to a Healthy Community".
Perezida Kagame yabwiye abitabiriye iyi siporo rusange ko kuba isigaye yitabirwa n’abantu bakuru, abakiri bato bakwiye kuyitabira kurushaho.
Ati "Abantu ntabwo ari ukwidagadura gusa, ni byinshi byiza. Ni ukwidagadura, ni ubuzima bwiza, rero dukomeze tujye tubyitabira. Njyewe n’iyo ntabonetse, aho ndi hose nifatanya namwe. N’iyo ndi hanze y’igihugu hari ‘Car Free Day’, nshaka aho nifatanyiriza namwe. Dukomereze aho rero."
Muri Werurwe Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwongereye ahabera iyi siporo, buri karere kagize Umujyi wa Kigali kagenerwa ahantu abaturage bahurira hagamijwe korohereza abagorwaga no kugera ku Kimihurura.
Perezida Kagame yashimye icyo gitekerezo cyo gushaka ahandi abantu bajya bakorera siporo, hegereye aho batuye.
Ati "Ni umuco mwiza tuwukomeze, kandi niba mwarabibonye, twarabitangiye, ubu n’ahandi hose ku Isi barakurikiza ibyo dukora. Iyo ubonye abandi bantu ku Isi bitabira nk’ibyo ukora, babikurikiza, buriya biba bivuze ngo ni byiza. Abantu iyo bafite icyo babivanamo, babyiga, bakabikurikiza, ubwo ni ukuvuga ngo tuba twaratangije ikintu cyiza."
"Kuba ari twe twagitangije rero tugikomereze aho, n’abandi benshi batarashobora kuza bagenda babyitabira bakurikije ahabegereye, ubuzima bwiza, kwishima, burya nabyo ni ngombwa. Byubaka na politiki nziza, byubaka n’igihugu."
Nyuma yo kwegereza abaturage gahunda ya siporo rusange, mu Karere ka Kicukiro ibera ku Kibuga cya IPRC ku Kicukiro, muri Nyarugenge ni kuri Maison des Jeunes ku Kimisagara, mu Karere ka Gasabo bagakoresha ikibuga cy’umupira w’amaguru cya ULK ku Gisozi.





























Amafoto: Village Urugwiro




Ibitekerezo 0