Umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza, yemereye IGIHE ko aba bayobozi batawe muri yombi, iperereza ku byaha bakurikiranweho rikaba rikomeje.

Abatawe muri yombi ni abakozi b'akarere bari mu kanama gashinzwe amasoko, bakaba batawe muri yombi nyuma y'umunsi umwe uwari ukuriye ako kanama na we afunzwe na RIB.

Batawe muri yombi ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Kamena 2020.

Abatawe muri yombi ni Claire Niragire, uwitwa Placide, Grâce na Rwagasore Timothé

Aba bakozi batawe muri yombi mu gihe kitageze ku kwezi abayobozi umunani bo mu nzego zitandukanye muri aka karere batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, bakurikiranyweho ibyaha birimo kunyereza ibigenewe abaturage na ruswa.

Abatawe muri yombi ni ba agronome mu mirenge ya Ruheru, Nyabimata na Kivu; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivu; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyaruguru; Umukozi ushinzwe ibikorwa rusange mu Karere, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuzima wabanje kuba ukuriye akana gashinzwe amasoko n’umukozi ushinzwe amakoperative mu Murenge wa Kivu.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François, aherutse kubwira IGIHE ko kuba abayobozi mu karere ke bakomeje gutabwa nta kibazo abibanamo.

Yagize ati “Kuri njye nta gitangaza gihari, umurongo urahari, amabwiriza arahari iyo umuntu atandukiriye akarenga uwo murongo arabibazwa. Muri iki gihe rero nta kidasanzwe gihari, abari kubazwa bari kubazwa n’undi wese uzabigerageza azabibazwa.”

Yavuze ko ubwinshi bw’abayobozi bafungwa bakurikiranweho kwiba abaturage atari cyo kibazo ahubwo ikibazo ari umuntu w’umuyobozi ugifite imyumvire mibi yo wumva ko yanyereza ibigenewe abaturage.