Hashize imyaka 13 gahunda ya VUP itangijwe mu Rwanda nk’imwe mu nkingi y’imbaturabukungu ya mbere (EDPRS1). Ni gahunda yashyizweho mu kurundura ubukene.
Mu Karere ka Nyamasheke kimwe no mu tundi turere tw’igihugu, hatangijwe iyi gahunda mu 2008, itangirira mu Murenge wa Mahembe hatangwa inkunga y’ingoboka.
Uhereye mu 2017 kugeza ubu hafi miliyari 15 Frw zimaze guhabwa abaturage b’ibyiciro bitandukanye mu rwego rwo kubafasha kwikura mu bukene ndetse no kwigira.
Mu mwaka w’Ingengo y’Imari 2016/2017 nibwo VUP yagejejwe mu Mirenge yose y’Akarere ka Nyamasheke uko ari 15, aho yafashaga abaturage ibaha inkunga y’ingoboka, imirimo, inguzanyo ziciriritse ndetse n’ibindi.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Apolonie yavuze ko iyi gahunda yafashije abaturage cyane cyane ababarirwaga mu cyiciro cy’ubukene ku buryo hari icyizere cy’uko ubushakashatsi buri gukorwa ku bipimo by’ubukene mu baturage buzasanga igipimo cyabwo muri aka karere cyaragabanutse.
Ati “Muri rusange igipimo cy’ubukene twakigaragarizwa n’ubushakashatsi kuko nibwo bushobora kubigaragaza neza. Gusa turizera ko buzasanga hari aho twavuye n’aho tumaze kugera kuko hari intambwe tumaze gutera mu gufasha abaturage bacu kuva mu bukene.”
Abatuye akarere ka Nyamasheke na bo bavuga ko hari byinshi bamaze kugeraho babikesha VUP yabafashije kwinjiza amafaranga bakabasha kwikorera indi mishinga ibyara inyungu.
Nyirandimubanzi Béatrice utuye mu Murenge wa Macuba yavuze ko atarajya muri VUP, yari abayeho mu buzima buciriritse.
Ati "Bampaye amafaranga agera ku bihumbi 150 Frw njya inama n’umutware tugura ikimasa tubona ifumbire, turahinga birakunda ku buryo aho twasaruraga ibiro bitageze ku icumi ubu turahasarura umufuka w’ibishyimbo, nkabona ibyo ngurisha nkishyura mituweli ndetse n’abana bakabona ibibatunga, yewe twamaze kubaka inzu tuva mu manegeka tujya gutura mu mudugudu."
Undi muturage witwa Vianney utuye muri Macuba yagize ati "Nari umukene mpagasa ngera ubwo imbaraga zinshirana njya kwicara mu rugo, ubuzima butangira kuba bubi. VUP ije baduhaye akazi mu mihanda tujya gukora. Bampembye nahise ngura amatungo ndorora bigera ku rwego niyemeza kujya gukwa umugore wanjye kuko igihe twari tumaze tubana ntari naramukoye."
VUP ni imwe mu nkingi zifashishwa muri gahunda y’igihugu y’imyaka 7 igamije impinduka mu bukungu, imibereho myiza n’imiyoborere myiza (NST1).
Umuyobozi ushinzwe gahunda zo kurengera abatishoboye mu Kigo gishinzwe gutera Inkunga ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze (LODA), Gatsinzi Justin, yavuze ko babona VUP nka gahunda izahindura imibereho y’Abanyarwanda.
Ati “Ubu dufite VUP itandukanye n’iyo mu 2008, kuko yita ku bafite ubumuga ndetse no ku mirire y’abana. Ubusanzwe twumvaga turangajwe imbere no gufasha umuntu uzahaye ariko ubu VUP ifite uruhare mu kubaka ubushobozi bw’ejo hazaza biciye muri gahunda zo kwita ku bana n’ababyeyi.”
Akarere ka Nyamashe ni kamwe mu turere bigaragara ko tugifite umubare munini w’abakiri mu bukene cyane ko mu ngo zisaga ibihumbi 96 zibaririrwa muri aka karere, izigera kuri 35302 zibarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, naho icyiciro cya kabiri kikagira ingo 33988, icyiciro cya gatatu kikagira ingo 26820 mu gihe ingo 84 gusa ari zo zibarurirwa mu cyiciro cya 4.





Ibitekerezo 0