Ibi Minisitiri Shyaka yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro yagiranye na Radiyo Rwanda. Abajijwe n’Umunyamakuru niba bishoboka ko bimwe mu bice by’igihugu byasubizwa mu rugo mu gihe ubwandu bwaba bukomeje kwiyongera, yasubije ko bishoboka cyane.
Ati “Nta kidashoboka, ikidashoboka ni ugutsindwa na Covid-19 ariko ingamba zose zaba zikenewe kugira ngo iki cyorezo tucyirinde, niba bigaragara ko igisubizo ari icyo ubwo abo bari muri ibyo bice nyine nabyo bibe mu byo bashobora kwitegura.”
“Icyayikumira ( Guma mu Rugo) ni uko iki cyorezo kigomba kugenda kigabanuka n’uburyo twubahiriza amabwiriza bigenda bijya hejuru n’uko umuntu wese iki kibazo akigira icye, n'uko twifuza kugitsinda naho umuntu wese, naho twese nidukomeza kurangara igakomeza kwiyongera ubwose uragira ngo hari ikindi tuba dutegereje uretse ko Guma mu Rugo iza ikarudusangamo.”
Minisitiri Shyaka yakomeje avuga ko nta munyarwanda byanezeza kurira iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani muri Guma mu Rugo asaba inzego z’ibanze gufatanya n’abaturage mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 kandi zikagerageza kubabera urugero.
Kugeza ubu abamaze kwandura Covid-19 mu Rwanda babarirwa muri 6349, mu gihe abo imaze guhitana ari 53.


Ibitekerezo 0