Ni icyemezo cyatangajwe kuri uyu wa Kane, tariki 29 Gashyantare mu 2024. Biteganyijwe ko Elie Habimana azatangira izi nshingano nshya ku wa 1 Werurwe mu 2024.

Elie Habimana ntabwo ari mushya muri Norrsken cyane ko yari asanzwe ari Umuyobozi Wungirije w'iri shami ryo muri Afurika y'Iburasirazuba rikorera i Kigali.

Norrsken ivuga ko Elie Habimana yagize uruhare rukomeye mu iyubakwa rya Norrsken House Kigali ndetse agatanga umusanzu ukomeye mu bikorwa by’iki kigo byo gufasha ba rwiyemezamirimo baba ab’i Kigali cyangwa abo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Umuyobozi Mukuru wa Norrsken, Sara Kappelmark yavuze ko hashingiwe ku kazi Elie Habimana yakoze, uyu mwanya yari awukwiye.

Ati “Elie Habimana niwe mahitamo yari ahari agaragarira buri wese kandi adashidikanywaho, mu gihe cy’amezi twari tumaze dushakisha. Intego yacu iracyari ugutanga umusanzu mu kubaka u Rwanda nk’ahantu haza imbere mu gufasha ba rwiyemezamirimo batanga impinduka, kandi twiyemeje kugira Norrsken House Kigali, iwabo wa ba rwiyemezamirimo bafite icyerekezo no guhanga udushya kuri uyu Mugabane.”

Sara Kappelmark yakomeje avuga ko “twiteguye icyiciro kigiye gukurikiraho kizarangwa n’iterambere n’ubufasha buzatangwa binyuze muri Norrsken House of Kigali hamwe na Elie Habimana uzaba uyoboye itsinda ryacu rihebuje ry’i Kigali.”

Norrsken Kigali House yatangiye imirimo mu 2021, aho kugeza kuri ubu ikorerwamo na ba rwayimezamirimo mu by’ikoranabuhanga 1200 biganjemo urubyiruko. Mu gihe cy’imyaka ibiri imaze kwinjiza miliyoni 45$.

Elie Habimana wahawe izi nshingano nshya yavuze ko “nta cyahindutse ku ntego z’iki kigo.”

Ati “Hamwe n’ibikorwaremezo dufite, ni igihe cyo gukuba kabiri umuhate wacu mu gushaka igishoro, ubumenyi, ndetse n’abo dukorana nabo hagamijwe gufasha ba rwiyemezamirimo n’imishinga igitangira izakemura ibibazo bigoranye cyane muri iki gihe cyacu. Niteguye gukomeza gushimangira ubufatanye dufitanye n’abafatanyabikorwa basanzweho ndetse n’abashya mu kugera kuri iyi ntego.”

Pascal Murasira wari umaze igihe ayobora iki kigo yashimiwe umuhate n’uruhare yagize mu iterambere ryacyo.

Ishoramari ryose rya Norrsken mu Rwanda ubariyemo n’inyubako zayo ringana na miliyoni 20$, akabakaba miliyari 20 Frw. Muri Afurika hose, iki kigo giteganya gushora agera kuri miliyoni 250$, agera kuri miliyari 250 Frw.

Iki kigo cyatangijwe i Kigali kubera icyizere uyu mujyi ufitiwe mu rugendo rwo kuba igicumbi kibarizwamo ikoranabuhanga rigezweho ku Mugabane wa Afurika.

Mu rwego rwo gukomeza kwagura ibikorwa bya Norrsken Kigali House kuri ubu hatangiye umushinga wo kubaka inyubako nshya.

Iyi nzu biteganyijwe ko izuzura itwaye miliyari 7 Frw, izaba yubatse mu buryo burengera ibidukikije cyane ko izaba itwikirijwe n’ibyatsi n’indabo ku kigero cya 30%.

Elie Habimana yagizwe umuyobozi w’ishami rya Norrsken rikorera mu Rwanda
Elie Habimana yagizwe umuyobozi w’ishami rya Norrsken rikorera mu Rwanda