Iyi mvura yaguye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Nzeri 2026.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yabwiye IGIHE ko iyi mvura yaguye ku gicamunsi yasambuye inzu 11 zo mu mirenge ine, gusa yemeza ko nta muntu wahaburiye ubuzima cyangwa ngo ahakomerekere.

Yagize ati “ Mu byo imvura yangije harimo inzu zo mu Murenge wa Jarama, Sake, Murama na Mutenderi, inzu zose ni 11 zasenyutse zifite amabati 191 hari n’igikoni cyo kuri ECD y’abana cyagurutse ariko cyo bagisubiranyije.’’

Meya Niyonagira yavuze ko inzu zagurutse basanze zitari ziziritse ibisenge kandi bahora bakangurira abaturage kuzirika ibisenge muri iki gihe cy’imvura nyinshi iba irimo n’umuyaga. Yavuze ko bazengurutse imirenge yose batanga ubwo butumwa ndetse banatanga ubufasha kugira ngo abadashoboye kwizirikira ibisenge bazirikirwe n’abandi babirebereho.

Ati “ N’ubu turakangurira abaturage kuzirika ibisenge kuko umuyaga kuba uzaba mwinshi twarabibwiwe rero turabasaba kubikora bwangu kugira ngo twirinde tunarinde imiryango yacu.’’

Uyu muyobozi yavuze ko imiryango ifite inzu zangiritse yacumbikishirijwe mu baturanyi babo mu gihe akarere gafatanyije n’izindi nzego kuri uyu wa Gatatu kari bubagereho mu kureba ubufasha bakeneye kugira ngo babuhabwe.

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko bumaze kubarura inzu 11 zasenywe n’imvura ivanze n’umuyaga
Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko bumaze kubarura inzu 11 zasenywe n’imvura ivanze n’umuyaga