Ku wa 9 Ukwakira 2026, Komite yo muri Norvège itanga igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel yatangaje Pillay nk’uwatsinze, imushimira “uruhare yagize mu guteza imbere amahoro n’amategeko mpuzamahanga.”

Komite yavuze ko yagize uruhare rukomeye mu rugamba rwo kugeza imbere y’ubutabera abakurikiranyweho ibyaha by’intambara, ibyaha byibasiye inyokomuntu na Jenoside.

Pillay yabaye umucamanza muri ICTR, Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, guhera mu 1995, aza gutorerwa kuruyobora mu 1999, asimbuye Laïty Kama wari umaze manda ebyiri. Yongeye gutorerwa indi manda mu 2001, ayobora uru rukiko kugeza mu 2003.

Mu kiganiro na IGIHE, Minisitiri Bizimana yavuze ko iyo harebwe umurage wa Pillay muri ICTR, kimwe mu by’ingenzi bidakwiye kwirengagizwa ari uruhare yagize mu rubanza rwa Jean-Paul Akayesu.

Ati “Icya mbere, ni umwe mu bacamanza ba mbere babaye muri ICTR. Ikintu twavuga cyiza ni uko ari mu bacamanza batatu baciye urubanza rwa Jean-Paul Akayesu. Icyo gihe ntabwo ari we wari Perezida, uwari Perezida ni Laïty Kama.”

Inteko yaciye urubanza rwa Akayesu yari igizwe na Laïty Kama wari uyiyoboye, Lennart Aspegren na Navi Pillay. Ku wa 2 Nzeri 1998, bahamije Akayesu ibyaha birimo Jenoside, gushishikariza ku mugaragaro kandi mu buryo butaziguye gukora Jenoside, ubwicanyi, iyicarubozo no gufata abagore ku ngufu. Byari ubwa mbere urukiko mpuzamahanga ruhamije umuntu icyaha cya Jenoside.

Bizimana yavuze ko icyo cyemezo gifite umwanya ukomeye mu mateka y’u Rwanda kuko ari cyo cya mbere ICTR yagaragajemo mu buryo bw’amategeko ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabayeho.

Icyemezo cy’amateka ku gufata abagore ku ngufu

Bizimana yanagarutse ku wundi murage ukomeye w’urubanza rwa Akayesu, uburyo rwahinduye imyumvire y’amategeko mpuzamahanga ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

ICTR yemeje ko gufata ku ngufu n’ibindi bikorwa by’ihohotera rishingiye ku gitsina bishobora kuba ibikorwa bya Jenoside igihe bikozwe hagamijwe kurimbura, burundu cyangwa igice, itsinda ryibasiriwe.

Urukiko rwagaragaje ko ihohotera rishingiye ku gitsina ryakorewe abagore b’Abatutsi ryari kimwe mu bikorwa byari bigize umugambi wo kurimbura Abatutsi.

Ati “Muri uru rubanza rwa Akayesu, urukiko rwateye intambwe yo kwemeza ko gufata ku ngufu ari kimwe mu bikorwa bishobora kugira icyaha cya Jenoside. […] Ubukana gufata ku ngufu byakoranywe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bwari bukwiye kwitabwaho by’umwihariko.”

Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko Navi Pillay yagize uruhare mu guca imanza z'abaregwaga Jenoside yakorewe Abatutsi ariko mu gihe yari ayoboye ICTR imanza zaciwe ari nke
Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko Navi Pillay yagize uruhare mu guca imanza z'abaregwaga Jenoside yakorewe Abatutsi ariko mu gihe yari ayoboye ICTR imanza zaciwe ari nke

Yanenze gutinda kw’imanza n’imikorere y’urukiko

Nubwo yashimye uruhare rwa Pillay mu rubanza rwa Akayesu, Dr. Bizimana yavuze ko igihe yayoboye ICTR na cyo cyaranzwe n’ibibazo.

Yagaragaje ko muri icyo gihe urukiko rwari rugifite ubushobozi buke ugereranyije n’ubwo rwaje kugira nyuma, ariko avuga ko hari imanza zagendaga gahoro cyane.

Ati “Muri iyi myaka yabaye mu rukiko, haciwe imanza nke, nubwo ubushobozi urukiko rwari rufite butari bwinshi nk’ubwagiye buboneka nyuma, ariko imanza zaratinze cyane kandi imanza abacamanza ni bo bazica.”

Yavuze kandi ko hari ibihe abatangabuhamya, by’umwihariko abagore batangaga ubuhamya ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina, bagiye binubira uburyo babazwaga n’abunganira abaregwa.

Ati “Gutoteza abatangabuhamya mu rukiko bashinyagurirwa n’abavoka, bashinyagurirwa n’abashinjwa Jenoside, byabaye cyane cyane ku buyobozi bwe; mu rukiko. Ku buryo hari n’igihe muri izi manza zo gufata ku ngufu, mu rubanza rw’uwitwa Shalom Ntahobari, umuhungu wa Pauline Nyiramasuhuko, yashinjwaga ko hari abagore ashobora kuba yarasambanyije ku gahato, byageze aho abavoka be, ba Shalom, bashinyagurira abo bagore bababwira ngo ariko ko muri Jenoside mwabaga mwihishe, mutoga, uwo muntu ashobora kuba yarabafashe ku ngufu ate munuka?”

“Hari mu rukiko yari ayoboye, akemera ko amahano nk’ayo aba, kandi umucamanza aba ashinzwe no kurengera ubusugire bw’ababuranyi, ababurana n’abatangabuhamya.”

Icyo kibazo cyigeze no kuvugwaho na Pillay ubwe mu 2001. Icyo gihe, nk’Umuyobozi wa ICTR, yavuze ko yategetse ko inyandiko n’amashusho by’iburanisha bisuzumwa nyuma y’impungenge zari zatanzwe ku buryo umutangabuhamya wavugaga ku gufatwa ku ngufu yari yafashwe.

Pillay yahakanye zimwe mu nkuru zavugaga ko abacamanza bari barasuzuguye umutangabuhamya, avuga ko umucamanza wari uyoboye iburanisha yari yanabujije inshuro nyinshi abavoka kubaza ibibazo bidafite aho bihuriye n’urubanza kandi akabasaba kwitondera uburemere bw’ubuhamya bwatangwaga.

Bizimana yanakomoje kuri Mapping Report

Minisitiri Bizimana yanenze kandi uruhare Pillay yagize nyuma yo kuva muri ICTR, ubwo yari Komiseri Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe Uburenganzira bwa Muntu.

Yagarutse kuri raporo yiswe Mapping yasohowe mu 2010, avuga ko ubunararibonye Pillay yari yarakuye muri ICTR bwari bukwiye gutuma agira uburyo butandukanye bwo kureba amateka n’ibyabereye mu Burasirazuba bwa RDC.

Mapping Report ni raporo yasohotse ishinja Ingabo z’u Rwanda ubwicanyi muri RDC.
Bizimana yavuze ko atumva uburyo Pillay, wari warabonye imikorere y’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi n’uko bamwe bahungiye muri RDC, yemeye ko iyo raporo isohoka uko yari imeze.

Ati “Kuba yarabaye muri ICTR byari byaramuhaye umwanya wo kugira ubumenyi buhagije ku mitegurire ya Jenoside, ko ingabo na guverinoma bakoze Jenoside bajyanye ingengabitekerezo muri Congo, bakica n’Abatutsi b’Abanye-Congo bagahungira mu Rwanda, bagakomeza gukora ibyaha by’ubwicanyi muri Congo nk’uko bikomeje ubu”.

"Ibyo byose yarabibonye arabyirengagiza asohora Mapping Report y’ibinyoma kandi azi neza imiterere y’ingabo zakoze Jenoside zigahungira muri Congo zigakora ibyo byaha ko ari zo nyirabayazana w’ibyaha byose bihabera, ariko ibyo ntiyagira icyo abikoraho asohora raporo uko yayisanze, yatangiye gukorwa atarahagera. Ariko aho ahagereye nk’umuntu wari ufite ubwo bumenyi bwose yavanye muri ICTR, yagombaga kumenya ukuri akaba ari na ko aharanira.”

Navi Pillay yahawe igihembo cy'amahoro cyitiriwe Nobel
Navi Pillay yahawe igihembo cy'amahoro cyitiriwe Nobel