Ibi babitangarije IGIHE nyuma yo gutaha inzu mberabyombi bujuje ku bufatanye bwabo n’abarezi ndetse n’abarerewe kuri iki kigo.
Iyi nzu yubatswe ifite ubushobozi bwo kwakira abiga muri iri shuri basaga ibihumbi 2500, mu gihe mbere y’iyubakwa ryayo abanyeshuri bafatiraga amafunguro mu mashuri bikagira ingaruka ku myigire yabo bitewe n’uko amasaha y’ikigoroba batayigaga yose.
Mu kwizihiza yubile y’imyaka 75 iri shuri rimaze nibwo hatashywe iyi nzu mberabyombi.
Kankundiye Bibiyana ni umwe mu babyeyi barerera kuri iri shuri yagaragaje ibyishimo yatewe no kuba besheje umuhigo.
Ati “Twishimiye iyi yubile! Twazaga mu nama y’ababyeyi bamwe bakicara hanze kubera icyumba cy’inama cyari gito. Noneho n’abana bakarira mu mashuri, twatanze ibyifuzo tujya inama yo kubaka iki cyumba mberabyombi. “
Hakizimana Jean Marie Vianney ahagarariye abarerera muri iri shuri, yagaragarije IGIHE ko mbere yo kubaka iyi nzu mberabyombi hari imbogamizi ku banyeshuri ndetse n’ababyeyi.
Ati “Mbere yo kubaka iyi nzu mberabyombi abana bariraga mu mashuri, ibi bigatuma amasaha yafi abiri ya nyuma ya saa sita batayiga neza kubera gukora amasuku. Ababyeyi na bo bazaga mu nama bagahura n’imbogamizi y’izuba ryinshi cyangwa bakanyagirwa, ariko ubu imbogamizi zavuyeho.”
Arongera ati “Twaricaye nk’ababyeyi tureba ibibazo dufite, icyo twashyize imbere ni inzu mberabyombi. Icyo nabwira ababyeyi ni uko ibintu byose ari ugutinyuka no kugira imyumvire, nk’ababyeyi twabaye aba mbere mu gukusanya inkunga tubona gushishikariza abandi.”
Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubuyobozi bw’amashuri n’imyigire y’abana mu kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi (REB), yashimiye ababyeyi n’abafatanyabikorwa bujuje iki cyumba cy’ishuri abizeza gukomeza kubashyigikira.
Iri shuri rya Remera ryahoze ari iribanza gusa, ryizemo abantu bagize intambwe batera mu buzima barimo n’Umushumba wa mbere wa Diyosezi ya Ruhengeri. Mgr. Vincent Harolimana, wishimiye iyubakwa ry’iyi nzu yatashywe ku munsi wa Yubile.
Yasabye ubuyobozi bw’ishuri gukomeza gushimangira ireme ry’uburezi mu ntego za kiliziya zo kurera ‘umwana ushoboye kandi ushobotse’; bakurikirana umwana ku wundi dore ko hari abana batisanga mu bandi bitewe n’ibibazo byihariye bafite.
Inzu mberabyombi yatwaye agera kuri miliyoni 80Frw; yubatswe ku bufatanye bw’ababyeyi, abarezi ndetse n’abize kuri iri shuri; ndetse n’inkunga yatanzwe na Diyosezi ya Ruhengeri n’akarere ka Musanze.








Ibitekerezo 0