Muri uyu mujyi hashize iminsi hari ibikorwa byo gusenyera abubaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko, barimo abubaka nta cyangombwa cyangwa abubakisha za rukarakara n’abubaka mu kajagari.
Mu byumweru bibiri bishize, nko mu Murenge wa Nyamabuye hasenywe inzu zibarirwa muri 16 ariko no mu yindi mirenge iwugize iki gikorwa kirakomeje.
Nubwo abaturage bazi ibisabwa, bagaragaza ko hari abashaka kubaka mu buryo buboroheye, inzu zikubakwa hari abayobozi mu nzego z’ibanze bariye ruswa.
Mutuyemariya Vestine wo mu Mudugudu wa Nyarucyamo, Akagari ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye, uri mu basenyewe yabwiye, IGIHE ko hari abayobozi bahabwa amafaranga yo gukingira ikibaba abubaka, utayabahaye akaba ari we usenyerwa.
Uyu mugore ahamya ko nubwo yubatse mu buryo butifuzwa n’umujyi, akubaka inzu mu gipangu yubakishije za rukarakara, hari abo azi bo batasenyewe. Ibyo akabihuza no kuba bo baba baratanze ruswa.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe iterambere ry’abaturage, Harelimana Cyriaque, wagendereye Muhanga, akemura bimwe mu bibazo by’abaturage yabasaba kutikururira ibyago byo gusenyerwa.
Yagize ati “Umujyi wanyu uri gutera imbere ariko mwikwishyira mu kaga ngo musenyerwe kuko mwubatse mu kajagari, birabakururira igihombo kandi ntabwo twishimiye ko mwisanga aho mutifuza, mwubahirize ibiri mu gishushamyo mbonera.”
Akomeza asaba abaturage gutanga amakuru ku batubahiriza amategeko ndetse akizeza abaturage ko leta yiteguye gukurikirana n’abayobozi barebera inzu zubakwa mu buryo butemewe.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Uwamariya Beatrice, yasobanuye ko nubwo batarabona igishushanyo mbonera cyuzuye kijyanye n’umujyi wa Muhanga, kuri ubu hari hegitari 877 mu Murenge wa Shyogwe zo kubakaho i Karama ndetse hari icyizere ko haziyongera nyuma yo kwemezwa ku gishushanyo mbonera bizakorwa n’abagize inama njyanama nk’urwego rubifitiye ububasha.








Ibitekerezo 0