Abatuye muri aka gace bavuga ko bari bateze amakiriro kuri ibi bitaro kuko ubusanzwe bivuriza kure. Bavuga ko kugira ngo bagere ahari ibitaro bibasaba amasaha arenze abiri bigatuma rimwe na rimwe ababyeyi batwite bata ingo zabo igihe begereje kubyara ngo begere i Kabgayi cyangwa i Ruli birinda ingorane zavuka mu gihe baramuka babyariye mu rugo cyangwa mu nzira.
Mukeshimana Aulerie wo mu Murenge wa Kiyumba, yavuze ko kugera ku bitaro bya Kabgayi biri mu Mujyi wa Muhanga, bibatwara urugendo rurerure ndetse bagahendwa na moto bishyura ibihumbi umunani by’amafaranga y’u Rwanda.
Akomeza avuga ko urwo rugendo rubagora bitewe n’umuhanda mubi urimo imikuku n’amabuye, bisaba ko abantu bagenda kuri moto bahagarara gato bakaruhuka.
Muragije Alphonse wo mu Murenge wa Rongi we yavuze ko ibindi bitaro bashobora kubona hafi ari ibya Ruli biri mu Karere ka Gakenke, aha ngo bibasaba gutega moto bishyura amafaranga ibihumbi 12.
Iyo hari umuntu ukoze impanuka, Ikigo Nderabuzima kikamunanirwa, ngo biragorana kumugeza ku bitaro bwangu, akagerayo yanegekaye ndetse akabura uwo mu muryango we umusura bitewe n’uburyo ari kure.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Uwamariya Beatrice, yavuze ko ikibazo cy’ibi bitaro bamaze iminsi bakiganiraho na Minisiteri y’Ubuzima. Avuga ko habayeho guhindura igishushanyo mbonera bigatuma rwiyemezamirimo wari watsindiye isoko ahagarika imirimo yo kubaka.
Ati “Iki kibazo cyahawe umurongo mushya, ku buryo twizeye ko mu Ugushyingo uyu mwaka, imirimo yo kubaka izasubukurwa.”
Ibitaro bya Nyabikenke byemerewe abatuye igice cya Ndiza na Perezida wa Repubulika, bitangira kubakwa mu 2013. Bimaze imyaka isaga itatu bihagaritswe kuko kuva mu 2014 nta gikorwa cyo kubaka cyongeye gukorwa.
Idindira ryabyo ryagiye rigarukwaho n’abadepite mu ngendo nyinshi bagiriye mu Karere ka Muhanga banagaragaza ko bagiye gukora ubuvugizi, nyamara magingo aya abaturage bakomeza kwibaza impamvu bigarukira aho.









Ibitekerezo 0