Byagarutsweho ku wa 8 Ukwakira 2026 ubwo hizigizwaga isabukuru y’imyaka 20 uyu muruyango ubayeho.
Umuyobozi Mukuru wa UPHLS, François Xavier Karangwa yatangaje ko mu myaka 20 ishize bashyize imbere gahunda zo guteza imbere abafite ubumuga mu bukungu n’imibereho, kwigisha ibyerekeye ubuzima bw’imyororokere n’ibindi byatumye bashobora kugira ubuzima bwiza.
Yavuze ko muri gahunda y’imyaka itanu iri imbere bateganya gushyira mu bikorwa imishinga irimo kongerera abafite ubumuga ubushobozi mu by’ubukungu n’ubuzima.
Ati “Dufite umushinga wo gukora ivuriro rizaba rigamije ahanini kurinda, kuvura no kwita ku bana bashobora kugira ubumuga ubumuga bushobora kwirindwa. Kuko twabonye mu bushakashatsi twakoze ko hari ubumuga abantu bagira ariko bwashoboraga kwirindwa.”
Yatanze urugero ku bantu baba bafite ibirenge bifite ubumuga bishobora kubagwa umuntu agakura nta bumuga afite.
Ati “Abana mubona bafite ibibazo byo kutumva hari ibishobora gukosorwa. Turateganya kubaka ivuriro rizaba rikora kuri iyo ngingo yo gushakisha ubumuga hakiri kare, kuburinda ndetse no kubana na bwo ririmo na serivisi zo kwita ku buzima bwo mu mutwe. Mubona abantu barimo kugira za stroke, abana baba bakorerwa ibikorwa byo kugorora ingingo, ariko turateganya no gushyiramo ibijyanye no kumva ndetse n’amaso.”
Iri vuriro biteganyijwe ko rizubakwa i Gahanga mu kibanza kingana na metero kare 3600, rikazaba ryarangiye kubakwa mu myaka itarenze ibiri. Imirimo yo kubaka yonyine ishobora kuzatwara arenga miliyari 1 Frw.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, Prof. Mambo Muvunyi Claude yavuze ko bazakomeza gufatanya mu bikorwa bitandukanye ku buryo abafite ubumuga bagerwaho na serivisi z’ubuvuzi kandi zihendutse.
Ati “Vuba aha dufatanyije n’abandi bafatanyabikorwa twabashije kuzana ibikoresho bifasha abantu batumva kumva ku buryo uyu munsi ni cyo dushyize imbere, kugira ngo dukomeze gufasha ari gahunda zo kurwanya indwara zose ku buryo abantu bose bafite ubumuga babone ubuvuze bashobore gutera imbere.”
UPHLS yagaragaje ko mu myaka 20 rimaze rikora yafashije hasuzumwe abantu 6.997 kugira ngo hamenyekane ibyo bakeneye mu bikoresho bibafasha. Abantu 3.500 bahawe ibyo bikoresho, naho umubare w’ibikoresho byatanzwe urenga 4.000.
Iri huriro rigizwe n’imiryango 12 ryashinzwe mu 2006 ku gitekerezo cy’imiryango y’abantu bafite ubumuga, ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima binyuze mu cyahoze ari Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya SIDA, CNLS.
Mu 2012, ryaguye inshingano zaryo, ryongeramo guteza imbere ubuzima n’imibereho myiza y’abantu bafite ubumuga.












Ibitekerezo 0