Umunsi Mukuru wahariwe kuzirikana no kurata ibigwi byaranze Intwari z’Igihugu wizihijwe kuri uyu wa 1 Gashyantare 2023, ku nsanganyamatsiko igira iti ‘Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu’.

Ku rwego rw’Igihugu, umuhango wo kwizihiza Intwari z’u Rwanda wabereye i Remera ku Gicumbi cy’Intwari mu gihe hirya no hino mu gihugu habereye ibikorwa bitandukanye byo kwizihiza uyu munsi.

Perezida Kagame yavuze ko “Uyu munsi, turizihiza ubutwari no gukunda igihugu by’Abanyarwanda badusigiye umusingi wo kubakiraho u Rwanda rufite abaturage biyemeje kwigenera ejo hazaza hababereye.”

Hirya no hino mu gihugu habaye ibikorwa bitandukanye mu rwego rwo kwizihiza uyu munsi birimo kuremera abagaragaje ibikorwa by’ubutwari ndetse n’ubutumwa butandukanye bwahawe abiganjemo urubyiruko.

Ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, ibirori byabereye mu Murenge wa Kaniga mu Karere ka Gicumbi, ahazwi nko ku Mulindi w’Intwari, hatangiriye urugamba rwo kubohora igihugu.

Byitabiriwe na Guverineri Nyirarugero Dancille, uhagarariye Inkeragutabara, Maj Gen Eric Murokore, Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emanuel na Depite Ndoriyobijya Emmanuel n’abandi.

Guverineri Nyirarugero yagize ati “Kuri uyu munsi turashima Intwari z'u Rwanda haba mu bikorwa bitandukanye byo guhanga u Rwanda, kurwagura, ndetse no kururwanirira mu bihe bitandukanye.”

Yakomeje agira ati “By'umwihariko turasaba urubyiruko gutera ikirenge mu cya bakuru banyu, mugire ubutwari mu gutsinda mu ishuri, ndetse mukomeze gusigasira ibyagezweho.”

Mu Ntara y’Amajyepfo, uyu munsi waranzwe no gutanga ubutumwa bugaruka ku mpamvu hizihizwa Umunsi w’Intwari, kugaruka ku bikorwa byaranze intwari. Muri iyi ntara kandi habayeho ibikorwa byo kuremera abagaragaje ibikorwa by’ubutwari.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice yasabye abaturage by’umwihariko urubyiruko kwigira ku ntwari igihugu kizihiza uyu munsi kugira ngo nabo barangwe n’ibikorwa nk’ibyo bakoze.

Ati “Turabasaba gukomeza kurangwa n’ibikorwa by’ubutwari, kumenya icyo uyu munsi usobanuye ariko nabo basabwa kwigira kuri ibyo bikorwa nabo bakagira ibikorwa by’’ubutwari bakora cyane cyane ko bafite abo bareberaho.”

Ku rwego rw'Intara y'Iburengerazuba, ibirori byo kwizihiza Intwari z'Igihugu byabereye mu karere ka Rubavu, byitabirwa na Guverineri Habitegeko François, inzego z'umutekano n’abandi.

Guverineri Habitegeko yagaragaje ko ibikorwa bitandukanye byaranze Intwari z'Igihugu ari urugero rw'ibishoboka. Ibi ngo bigaragaza gukunda igihugu, ubwitange no kwigomwa inyungu zawe bwite.

Yasabye by'umwihariko urubyiruko gukomeza guharanira gutera ikirenge mu cy'Intwari z'Igihugu,kwirinda ibibagusha mu mutego w'ubugwari, amacakubiri n'ubunebwe.

Ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba, ibirori byabereye mu Karere ka Gatsibo , aho Guverineri Emmanuel Gasana yari kumwe n’abandi bayobozi barimo Abadepite n’abagize inzego z’umutekano.

Mu Burasirazuba kandi uyu munsi wasojwe n’imikino ya nyuma y’irushanwa rya ‘Umurenge Kagame Cup’, aho muri buri Karere amakipe yageze ku mukino wanyuma mu bahungu n’abakobwa aribo bakinnye.

Uko umunsi w’Intwari wageze mu mafoto

Abakuru n'abato, i Gicumbi bitabiriye ibirori byo kwizihiza Umunsi w'Intwari

Abayobozi mu nzego zitandukanye muri Burera bifatanyije n'abaturage mu kwizihiza Umunsi w'Intwari

Depite Ndoriyobijya yibukije abitabiriye ibirori byo kwizihiza Umunsi w'Intwari z'Igihugu indangagaciro ziranga izo Ntwari maze aboneraho gusaba buri wese kugera ikirenge mu cyazo

Guverineri Nyirarugero yashimiye Intwari z'Igihugu asaba buri wese kuzifatiraho urugero agaharanira kuba intwari mu byo akora, gusigasira ibyo u Rwanda rumaze kugeraho no kubyongera mu bwiza no mu bwinshi

I Gicumbi naho bakinnye imikino ya nyuma ya Kagame Cup

Meya wa Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab  yasabye abaturage kurangwa n’ibikorwa byiza

Meya wa Kirehe Rangira Bruno yasabye abaturage kubaka ubumwe

Muri Gatsibo hasinywe imihigo , Meya Gasana Richard niwe wayishyizeho umukono

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Dr Nyirahabimana Jeanne yifatanyije n’ab’i Nyagatare

Urubyiruko rwa Kayonza rufatanyije n’abayobozi babanje gukora urugendo rw’ubutwari

Urugendo rwakozwe muri Kayonza ishimiwe n’urubyiruko rwinshi

Bugesera bishimanye n’abashinzwe umutekano

Bashana Medard yabwiye abayobozi ba Nyagatare ko ababohoye igihugu bagize ukwitanga gukomeye

Lit Col Gilbert Ndayisabye yasabye urubyiruko kurangwa n’ikinyabupfura

Visi Meya ushinzwe Imibereho myiza, Anne marie Dukuzumuremyi yahaye amata abana bo mu Murenge wa Nzahaha, umwe mu yigize Akarere ka Rusizi

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Iburengerazuba Uwambajemariya Florence yunamiye Intwari z'i Nyange mu Karere ka Ngororero

Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse na Guverineri Habitegeko mu birori by'Umunsi w'Intwari

Muri Ngororero, ibirori nyirizina byabanjirijwe no gusura inzu y'amateka y'ubutwari bw'abanyeshuri b'i Nyange

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Iburengerazuba Uwambajemariya Florence yavuze ko ibikorwa by'urubyiruko bigaragaza ko barimo intwari kandi ko bitanga icyizere bazavamo intwari

Mu Karere ka Rusizi, Visi Meya ushinzwe Ubukungu, Louis Munyemanzi Ndagijimana yahaye abana amata

Mu Karere ka Rusizi, Visi Meya ushinzwe Ubukungu, Louis Munyemanzi Ndagijimana na Visi Meya ushinzwe Imibereho myiza, Anne marie Dukuzumuremyi bifatanyije n’abatuye mu Murenge wa Nzahaha

Mu ijambo rye, Guverineri Habitegeko yagaragaje ko ibikorwa bitandukanye byaranze Intwari z'Igihugu ari urugero rw'ibishoboka

Mu Burengerazuba abatishoboye borojwe inka

Ku rwego rw'Akarere ka Ngororero kwizihiza umunsi mukuru w'Intwari z'u Rwanda byaranzwe no gutaha umuyoboro w'amazi ufite ibilometero 30

Guverineri Habitegeko ari kumwe n'izindi nzego bahaye inka abatishoboye

Aha ni mu Murenge wa Rugabano mu Karere ka Karongi, bizihije Umunsi w'Intwari

Col. Nyirihirwe wari uhagarariye Ingabo mu Burengerazuba yasabye urubyiruko gukunda Igihugu n'ubuyobozi bitabira gahunda zitandukanye

Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza Wungirije ushinzwe imibereho myiza y'Abaturage, Nadine Kayitesi yasabye abaturage kurangwa n'ibikorwa by'ubutwari

Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Sebutege Ange yasabye urubyiruko kurinda ibyagezweho  no guharanira kugera kuri byinshi himakazwa indangagaciro yo gukunda umurimo

Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga , Kayitare Jacqueline (iburyo) yari kumwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye

Muri Kamonyi abana bakoze akarasisi kanogeye ijisho

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu,  Gashema Janvier ubwo yatangizaga umukino wa nyuma wa Kagame Cup

Mu murenge wa Mukingo niho habereye ibirori byo kwizihiza Umunsi w'Intwari z'Igihugu ku rwego rw'Akarere ka Nyanza, abayobozi batandukanye bari bitabiriye

Mu Murenge wa Karama, Akarere ka Kamonyi niho habereye ibirori byahuje ubuyobozi n'abaturage, byo kwizihiza no kuzirikana intwari z'u Rwanda

I Nyaza abana bafatanyije n'abayobozi gucinya akadiho, bizihiza Intwari z'u Rwanda

Kuri uyu munsi w'Intwari hatashywe ku mugaragaro mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Runda, Akagari ka Kabagesera ibiro by'Umudugudu wa Rugogwe ahazajya hakorera abagize komite nyobozi y'uyu Mudugudu

Depite Kalinijabo Barthelemy na Depite Uwanyirigira Marie Florence bifatanyije n'ab'i Muhanga kwizihiza Umunsi w'Intwari

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bunamiye Intwari z’Igihugu

Ambasaderi wa Congo Brazzaville mu Rwanda, Guy Itoua akaba ari nawe uhagarariye abadiplomate bahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga yunamira intwari z'u Rwanda

Perezida Kagame, Madamu Jeannette Kagame n'abandi bayobozi bunamiye intwari z'u Rwanda