Abinyujije ku rubuga rwa X, Umuvugizi wa Leta ya Hongiriya, Zoltan Kovacs yatangaje ko Orban yageze i Kyiv mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri kugira ngo aganire na Perezida Volodymyr Zelensky ku nzira z'amahoro.

Ati “Ibiganiro hagati y’abayobozi bombi bizibanda ku mahoro n’imibanire hagati ya Hongriya na Ukraine.”

Orban wakunze kwitwa umunyagitugu kandi ufitanye umubano wihariye na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, kenshi yashatse ko hagabanywa gahunda z’Ubumwe bw’u Burayi zo gutanga inkunga y’igisirikare n’imari muri Kyiv muri iyi ntambara.

Mu bindi biganiro bya diplomasi y’u Burayi biteganyijwe, harimo yubile y’imyaka 75 y’ubumwe izabera i Washington ku wa 9-11 Nyakanga 2024, aho biteganyijwe ko izibanda ku ngamba z’igihe kirekire zo gushyigikira Ukraine no kureba ibijyanye no kuyinjiza muri NATO.

Hari n’itsinda rya Politiki y' u Burayi rigizwe n’ibihugu 47 harimo Hongiriya na Ukraine rizaganira ku ngamba z'uyu mugabane ku wa 18 Nyakanga mu Bwongereza.