Uruganda rwifashisha amajwi n’amashusho rubarizwamo abakina filimi n’abazitunganya, abazishoramo amafaranga n’abandi bafite aho bahuriye n’uru ruganda nk’abanyamakuru.
Minisitiri w’Umuco na Siporo, Nyirasafari Espérance, yavuze ko uru ruganda rukwiye kwitabwaho abarukoramo bakongera ubunyamwuga kuko muri iki gihe rukura rwihuse kandi rugatanga akazi kenshi.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatatu ubwo yatangizaga ku mugaragaro inama mpuzamahanga ku ruganda rw’amajwi n’amashusho ‘Kigali Audiovisual Forum’, izamara iminsi itatu.
Iyi nama ngarukamwaka ibaye ku nshuro ya mbere. Iraganira ku mahirwe menshi agaragara muri uru ruganda kuri ubu no mu gihe kizaza, ikibanda cyane ku buryo Abanyafurika ubwabo bashobora kubara inkuru zabo bakoresheje amajwi n’amashusho mu ikoranabuhanga.
Minisitiri Nyarasafari yavuze ko uruganda rw’amajwi n’amashusho ari uruganda rutanga akazi kenshi muri iyi minsi, asaba ko abarukoramo bose bakongera ubunyamwuga bwabo mu gukora ibicuruzwa biruvamo ndetse no kubicuruza kuko bizagira icyo bifasha mu iterambere ry’Igihugu.
Ati “Ntitwifuza gusa ko u Rwanda ruba igihugu kibereye ubukerarugendo, turanifuza ko mu Rwanda hagaragara nk’ahantu hari amahirwe menshi ku bakora mu ruganda rw’amajwi n’amashusho.”
Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda ari na bwo bwateye inkunga iyi nama mu buryo bw’umwihariko, Dr. Peter Woeste, yavuze ko uruganda rwo gutunganya amajwi n’amashusho rwagirira u Rwanda akamaro gakomeye bitewe n’imiterere yarwo.
Ati “U Rwanda ntirukora ku nyanja, nyamara ni igihugu gito ariko cyiza. Ibi rero ni byo abakora muri uyu mwuga bagenderaho bigafasha igihugu gutera imbere byihuse.”
Yavuze ko Afurika itahita igira Hollywood [Uruganda rwa sinema muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika] vuba cyane ariko ko ishobora kwiyubakira uruganda rwayo maze rukabasha kongera imirimo by’umwihariko mu rubyiruko.
Ambasaderi Woeste yavuze ko icyangombwa atari ibikoresho bihambaye ahubwo ari ukumenya guhanga udushya, kuba uwo uri we kandi ntiwitege ko uruganda rw’amajwi n’amashusho nyarwanda cyangwa nyafurika rwahita ruba Hollywood.
Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda, Nicolas Bellomo, yavuze ko uruganda rw’amajwi n’amashusho ari rwo ruganda rwa gatatu ruha abantu benshi akazi ku mugabane w’u Burayi.
Yongeyeho ko uru ruganda rudakwiye gufatwa gusa nk’igikoresho cyo kuganira ahubwo ko rukwiye gufatwa nk’imbarutso y’iterambere ry’ubukungu kandi rihindura imibereho y’abaturage.
Muri iyi nama, imishinga ya filimi 10 izatoranywamo itatu ihiga iyindi iterwe inkunga.











Ibitekerezo 0