Yabigarutseho kuri uyu wa 12 Kanama 2021 ubwo hamurikwaga Raporo ku Iterambere ry’Abaturage yakozwe hagendewe ku bisubizo u Rwanda rwagiye rwishakamo (Home-Grown Solutions) hagamijwe gukemura ibibazo byiganjemo ubukene.
Iyi raporo yakozwe n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Iterambere mu Rwanda, UNDP ku bufatanye n’inzego zitandukanye. Yasuzumye uruhare rwa gahunda z’umwihariko u Rwanda rwashyizeho mu iterambere rirambye ry’imibereho myiza y’abaturage.
Gahunda z’umwihariko zasuzumwe ku Rwanda ni eshanu zirimo Girinka, Vision 2020 Umurenge Programme (VUP), mituweli, Umuganda n’Imihigo.
Iyi raporo igaragaza ko izi gahunda zagize uruhare rufatika mu iterambere ry’u Rwanda mu bijyanye n’imibereho myiza y’abaturage kuva mu 1994 kugera mu 2017, aho ruri mu bihugu byagize iterambere rikomeye ku rwego rw’Isi.
Iri terambere rigaragarira mu rwego rw’imiyoborere, urw’iterambere ry’ubukungu ndetse n’iterambere ry’imibereho.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yavuze ko nubwo hari intambwe ifatika yatewe mu iterambere ry’u Rwanda, hakiri urugendo rurerure mu kuzamura imibereho myiza y’Abanyarwanda.
Yagize ati “Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje kugera ku nshingano igomba abaturage bayo yo kurandura ubukene n’ibindi bibazo bitandukanye. Ndashimira UNDP ku bwo gushyira hanze iyi raporo izafasha mu guhamya ibyo twagezeho mu kuzamura imibereho y’abaturage bacu binyuze muri gahunda zacu twihariye. Ndemeza ko tugifite imbogamizi zikomeye mu minsi iri imbere, ariko turiteguye kandi ko dukwiye gushyira imbaraga zacu hamwe kugira ngo intego twashyizeho dufatanyije zigerweho.”
Umuyobozi wa UNDP, Maxwell Gomera, yashimye intambwe yatewe na Leta y’u Rwanda mu guhindura imibereho y’abaturage.
Yavuze ko muri ibi bihe bya Covid-19, Leta ikwiye gushyira imbaraga nyinshi muri gahunda zigamije kuzahura ubukungu no guhindura imibereho y’abaturage kugira ngo ibyo yagezeho bidasubira inyuma.
Ati “Akazi kenshi karacyari imbere, muri iki gihe turi kongera kubaka ubukungu n’umuryango ushikamye kugira ngo ibyagezweho mu myaka irenga 20 ishize bisigasirwe, hirindwa ko ntawe ucikwa n’ibyiza byamaze kugerwaho. Ibyo tuzibandaho mu gihe kiri imbere ni ukudaheza abafite ibibazo mu muryango barimo abafite ubumuga, abashomeri, abakora imirimo itanditse, abagore n’abakuze.”
Leta y’u Rwanda ifite intego yo kugera mu bihugu bifite ubukungu buciriritse mu 2035, ndetse no kugera mu bihugu bifite ubukungu buteye imbere mu 2050.
Mu myaka 15 ishize, ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku kigero cya 7% buri mwaka, ariko buza kumanuka mu mwaka ushize ubwo bwamanuka bukagera ku kigero cya 3.4%, nubwo bwitezweho kuzazamuka ku kigero cya 5.1% muri uyu mwaka, mbere y’uko busubira ku kigero bwahozeho cya 7% mu mwaka utaha.








Ibitekerezo 0