Nyiranyamibwa yitabye Imana ku wa 16 Ukwakira 2026.
Ubutumwa Dr Bizimana yashyize kuri X bugaragaza ko nk’umubyeyi, umuvandimwe n’inshuti ya benshi, Nyiranyamibwa yitangiye guhoza abari bafite agahinda n’akababaro byatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Utabarutse ukunzwe, wahojeje abatagira ingano amarira y’agahinda n’akababaro u Rwanda rwatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Dr Bizimana yagarutse ku bihe Nyiranyamibwa yataramiraga abari mu gahinda mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, akabahumuriza abinyujije mu ndirimbo.
Yanagaragaje ko mbere yaho, ibihangano bye byashyigikiye urugamba rwo kubohora u Rwanda, bitanga ubutumwa bwo gushyira hamwe, gutahuka no kubaka igihugu nta rwango cyangwa inzika.
Yibukije amagambo yo muri imwe muri izo ndirimbo agira ati “Turaje nta rwango ku mutima, nta nzika z’ibyahise.”
Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko iyo Leta ya Habyarimana yumva ubwo butumwa ikirinda kumena amaraso, u Rwanda ruba rutaragize agahinda ka Jenoside.
Yagarutse kandi ku ndirimbo Nyiranyamibwa yahimbye Jenoside imaze guhagarikwa, zagaragazaga uburemere bw’ibyabaye, intimba y’abapfakazi n’amarira y’impfubyi, ariko zikanatanga ihumure.
Muri zo harimo iyo yabazagamo ati “Ese mbaze nde? Ngire nte? Nkore iki?” agatanga n’ubutumwa bugira buti “Twirinde kwiheba dutsinde ishavu…”
Dr. Bizimana yagaragaje ko uko imyaka yahitaga, Nyiranyamibwa yakomeje kuririmba indirimbo z’icyizere zakomezaga abato n’abakuru. Yavuze ko zagize uruhare mu gutuma kwibuka birushaho kuba n’umwanya wo kuzirikana ibigwi n’indangagaciro by’Abatutsi bishwe, no gukomeza kubabera aho batari.
Yatanze urugero rw’indirimbo yaririmbye ku ivuko rye rya Nyanza, agira ati “Humura Nyanza ntuzazima. Ntugacike n’intege turagucigatiye.”
Minisitiri Bizimana yavuze ko Nyanza Nyiranyamibwa yaririmbaga ihagarariye n’ahandi hose mu Rwanda hamenwe amaraso y’Abatutsi.
Yanamushimiye kuba yarazengurukaga ibice bitandukanye by’igihugu, yifatanya n’abaturage kwibuka no gukomeza abasigaye, mu bice bitandukanye nka Nyanza, Nyarubuye, Nyamata, Ntarama, Gisozi, Murambi, Bisesero, Mibirizi, Kabgayi, Rukumberi na Kibeho, n’ahandi.
Ati “Wateye benshi ishema, uha benshi imbaraga zo kubaho, bakibuka badashavuye, ihungabana urarihungeta.”
Dr Bizimana yanibukije uko Nyiranyamibwa yahuzaga indirimbo zo kwibuka n’ibitaramo byasubizaga ibyishimo mu mitima y’abamukurikiye, agasoza abashishikariza gukorera u Rwanda.
Yamushimiye umurage wo gukundana no gukunda igihugu asigiye Abanyarwanda, amwizeza ko uzakomeza kuranga n'abandi.
Ati “Umurage udusigiye wo gukundana no gukunda u Rwanda mbere ya byose, tuzahora tuwuzirikana, tuwukurikize kugeza natwe buri wese ku gihe cye atabarukanye ishyaka n’ubutwari.”






Ibitekerezo 0