Kuri uyu wa kane tariki 22 Ukwakira, ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro RRA cyari mu gikorwa cyo gufungira ubucuruzi bw’abasoreshwa kivuga ko barayemo imisoro mu mujyi wa Kigali.

Iki kigo kivuga ko abararamo imisoro baba barinangiye ku buryo bageramo amafaranga menshi bigoye kwishyura.

RRA yemeza ko nta muntu utagira umwenda, ariko ngo abo bafungira ni abamaranye amafaranga igihe kirekire kandi bagaragaza ubushake buke bwo kuzayishyura.

Komiseri wungirije w’agateganyo mu gashami gashinzwe abasoreshwa bato n’abaciriritse, Gayawira Patrick avuga ko abasoreshwa bakwiriye kujya begera ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro bakaganira ku buryo uwo musoro wakwishyurwa mu byiciro aho kwicecekera.

Gayawira aganira na IGIHE yagize ati”kuba ufite umwenda ntabwo ari ikibazo, ahubwo icya ngombwa ni uko uza ukavuga ikibazo ufite, tukabiganiraho;uguhabwa igihe cyo kwishyura.”

Gayawira akomeza avuga ko hari abaza kuganira na RRA basanga bafite imyenda iremereye bakagabanyirizwa ibihano by’ubukererwe.

RRA ivuga ko ibigo 5 bifungirwa ubucuruzi muri iki cyumweru byose hamwe bifite imyenda ibarirwa muri miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu bikorwa byo gufungira abafite ibirarane by’imisoro byatangiye muri Kanama uyu mwaka, hamaze kwishyurwa asaga miliyari 10 z’amafaranga y’u Rwanda.

RRA ivuga ko ibi bikorwa bigikomeje, ikaba iri kwishyuza ibirarane bisaga miliyari 62 z’amafaranga y’u Rwanda.

Abakozi ba RRA bafunga rimwe mu maduka arimo ibirarane by'imisoro
Abakozi ba RRA bafunga rimwe mu maduka arimo ibirarane by'imisoro