Uyu witwa Kwibuka Emmanuel yari yarakatiwe igihano cy’imyaka 10 nyuma yo guhamywa icyaha cyo gusambanya umwana nyuma aza gutoroka Gereza.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Amagereza, CIP Sengabo Hillary, yabwiye IGIHE ko Kwibuka yafashwe ku bufatanye bw’abaturage batanze amakuru y’aho aherereye.

Ati “ Yari yaratorotse kuwa Gatanu Gashyantare 2016. Yafatiwe uyu munsi i Nyabugogo afite imyenda ibiri muri envelope bigaragara ko yari yaje nko guhaha.”

Ingingo ya 694 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga umuntu wese utoroka yari afunzwe by’agateganyo, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri kugeza ku myaka itanu naho utoroka yari yarakatiwe ahanishwa igihano gikubye inshuro ebyiri icyo yari asigaje muri gereza.