Yabigarutseho ku wa 30 Gicurasi 2026 mu mwiherero w’urwego rw’abikorera mu Rwanda PSF.
Minisitiri Sebahizi yavuze ko uyu mwiherero wabaye mu gihe gikomeye cyo gushyira mu bikorwa gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere, NST2 iteganya ko ibyoherezwa mu mahanga bizagera kuri miliyari zirenga 7 Frw mu 2029, kuzamura inganda.
Ishusho rusange y’ubukungu bw’igihugu yitezwe kuzamuka ku mpuzandengo ya 9,3% buri mwaka uhereye mu 2024 kugeza mu 2029, umuturage akazaba yinjiza Amadolari ya Amerika 1.369 mu mwaka wa 2029 avuye ku 1040 mu 2023.
Harimo kandi kongera ibyoherezwa mu mahanga bikazinjiza arenga miliyari 7 Frw, kongera ibyoherezwa mu mahanga.
Minisitiri Sebahizi ati “Ibyo rero kugira ngo tubigereho ni mwebwe muri hano muri iki cyumba muzabidufashamo, ni abikorera muri rusange, kuko ni mwe mugira uruhare mu bukungu bw’igihugu ndetse ni namwe mutanga akazi, ni namwe mukora ishoramari, ni namwe mugurisha ibyo mukora ku masoko mpuzamahanga.”
Minisitiri Sebahizi yavuze ko Leta iri gushaka uko hakemurwa ibibazo birimo kubona ibyo gupfunyikamo, kubona amafaranga ahendutse, kubona ibikoresho by’ibanze (raw materials) bikoreshwa mu nganda, ubumenyi bwihariye bukenerwa mu nganda, kubona umuriro
uhendutse kandi uhagije, uburyo bwo gufasha ibigo bito n’ibiciriritse, urubyiruko n’abari n’abategarugori; n’ibindi.
Perezida w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, PSF, Twagirumukiza François yashimangiye ko bifuza kubaka urugaga rukomeye kandi rukorera hamwe bikazatuma ruba inkingi y’iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda.
U Rwanda rufite intego yo kugira ubukungu buciriritse mu 2035 aho Umunyarwanda azaba yinjiza $4.036 mu gihe biteganyijwe ko mu 2050, Umunyarwanda azaba yinjiza $12.476 ku mwaka.












Ibitekerezo 0