{Ntibarihuga Daniel w`imyaka 45 wo mu Karere Ka Kirehe yemereye mu rukiko ko yishe umugore we amukubise isuka mu mutwe.}
Mu rubanza rwabereye mu ruhame mu Kagari ka Ruhanga, Umurenge wa Kigina, Akarere ka Kirehe, Ntibarihuga yasobanuye ko yishe umugore we kuko yashakaga kumubuza gusohora ibintu mu nzu.
Uyu mugabo yavuze ko umugore we atangiye kumubangamira yamukubise isuka mu mugongo, umugore ahita yiruka ahungira kwa mukuru we baturanye, naho aramukurikira amukubita indi mu mutwe aramwica.
Akimara kumwica yahise acika, ariko nyuma aza kwishyikirika Polisi.
Nubwo yamukurikiranye akarinda iyo amwica, uyu mugabo yavugiye mu ruhame ko yabikoze atabishaka.
Ubushinjacyaha bwamusabiye igihano cya burundu, no kuriha amagarama y’urubanza, ariko we agasaba ko yagabanyirizwa ibihano akajya kurera abana b’imfubyi batandatu nyina yasize.
Uyu mugabo yemeye icyaha, asaba imbabazi.


Imyanzuro y’urubanza izasomwa tariki 17 Ukwakira 2014 ahabereye icyaha.
{Indi nkuru wasoma bifitanye isano}: Kirehe: Uwakekwagaho kwiyicira umugore agacika yishyikirije Polisi




Ibitekerezo 0