{Ntibaribuga Daniel w`imyaka 45 y`amavuko wari umaze hafi icyumweru ashakishwa n`inzego zishinzwe umutekano yishyikirije Polisi akurikiranweho kwica umugore we, Mukantwari Violette w’imyaka 36.}

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w`Umurenge wa Kigina, Bihoyiki Leonard, yemeje ko uyu mugabo yatawe muri yombi afatiwe mu karere ka Ngoma.

Yagize ati ”Yishikirije inzego zishinzwe umutekano nyuma y’uko abuze aho yereza dore ko twari twamenyesheje abayobozi batandukanye bo mu gihugu no hanze yacyo mu bihugu by`ibituranyi nka Tanzaniya n`u Burundi, dusaba ko uwamubona yakwihutira kutumenyesha agafatwa akaryozwa amahano yakoze.“

Bihoyiki akomeza avuga ko ubu hategerejwe kumujyana imbere y`ubutabera bugakora akazi kabwo.

Abana batandatu barimo n`ufite umwaka umwe basizwe na Mukantwari barimo kurererwa kwa sewabo.

Ntibaribuga Daniel nahamwa n`icyaha cyo kwica azahanishwa igifungo cya burundu nk’uko biteganywa mu ngingo y’146 mu gitabo cy`amategeko ahana y`u Rwanda.

Inkuru bifitanye isano: Kirehe: Arashakishwa akurikiranweho kwiyicira umugore