Mu itangazo RURA yashyize ahagaragara, Umuyobozi Mukuru w’uru rwego, Maj Patrick Nyirishema, yatangaje ko kuva kuri uyu wa Kabiri bazahura n’amakoperative yose akorera mu turere twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge.

Yagize ati “Ku wa Kabiri tariki ya 20 Kamena 2017 saa tatu za mu gitondo, tuzahura n’abamotari bo mu makoperative abarizwa mu Karere ka Nyarugenge. Inama izabera kuri Stade i Nyamirambo. Kuwa Gatatu tariki 21 Kamena 2017 saa tatu za mu gitondo tuzahura n’abamotari bo mu makoperaive abarizwa mu Karere ka Kicukiro. Inama izabera kuri Sade ya ETO-Kicukiro.”

“Kuwa Kane tariki 22 Kamena 2017 saa tatu za mu gitondo tuzahura n’abamotari bo mu makoperative abarizwa mu Karere ka Gasabo. Inama izabera kuri Stade Regional i Nyamirambo.”

RURA kandi yasabye abayobozi b’abamakoperative akorera mu Karere gutumira abanyamuryango bayo bose kandi bakubahiriza igihe.