Aba banyeshuri batanu babonye buruse ku bufatanye na Jeet’s Hospitality and Tourism Management (JHTM), Kaminuza yo mu Birwa bya Maurice yigisha iby’Amahoteli n’Ubukerarugendo, akaba ari na yo bazakomerezamo.

Iragena Gasasira Phoibe, Uwase Clementine, Umuhoza Fridah, Nishimwe Grace na Ganzo Jordan bahawe impamyabushobozi ya A2 nyuma yo gusoza amasomo mu bukerarugendo n’amahoteli mu mpera z’umwaka ushize.

Uko ari batanu bazakomereza amasomo muri Maurice aho baziga umwaka n’igice ku buntu kuko ibyo bazakenera n’amasomo baziga byose bizishyurwa n’iyi Kaminuza. Ni amasomo azabahesha impamyabushobozi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza mu by’amahoteli n’ubukerarugendo.

Uretse kwiga, bazajya banakora akazi bazajya bahemberwa mu mahoteli nk’uburyo bwo kwimenyereza umwuga nyuma y’amasomo. Aba banyeshuri batoranyijwe hakurikijwe ko batsinze neza amasomo kurusha abandi, hanitabwa ku kinyabupfura.

Mu kubasezera, bari baherekejwe n’ababyeyi babo mu muhango wari witaniriwe n’abarezi, abafatanyabikorwa ba Kigali leading TVET School n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge.

Bahawe inyandiko ziriho amafoto ya bimwe mu bikorwa nyaburanga bitatse u Rwanda ndetse n’ibiranga umuco warwo, basabwa kubirata mu mahanga.

Iragena Gasasira Phoibe, umwe mu banyeshuri bagiye gukomereza amasomo muri Maurice yashimiye ubuyobozi bwa Kigali Leading TVET School kuba bwarabashakiye abafatanyabikorwa bazabafasha gukomereza amasomo yabo mu mahanga.

Yagize ati “Ngiye kwiga nshyizeho umwete ngire ubumenyi burushijeho, kandi nzakomeza kurangwa n’ikinyabupfura natojwe na Kigali Leading TVET School ndetse mparanire kumenyekanisha u Rwanda nk’uko abayobozi babidusabye.”

Ganzo Jordan uhagarariye abanyeshuri bagiye muri Maurice yavuze ko biba gake cyane ko abize amasomo y’ubumenyi ngiro mu mashuri yisumbuye babona buruse zo gukomereza amashuri hanze y’u Rwanda.

Yagize ati “Tuziga cyane duhagararire neza igihugu cyacu tugiheshe ishema.”

Asezera kuri aba banyeshuri, Umuyobozi wa Kigali Leading TVET School, Habimana Alphonse yabasabye kuzabera u Rwanda ba ambasaderi beza maze bakagaraza isura nziza yarwo, bashishikariza abatuye Ibirwa bya Maurice ndetse n’abandi bazahahurira gusura u Rwanda bakirebera ibyiza birutatse.

Habimana yanavuze kandi ko abanyeshuri biga kuri Kigali Leading TVET School bahabwa amahirwe yo kwimenyereza mu mahoteli akomeye yo mu Mujyi wa Kigali afitanye ubufatanye n’iryo shuri arimo Kigali Marriot Hotel, Radisson Blu Hotel n’andi ndetse hakaba hari n’abagiye babona imirimo mu mahoteli bakoramo nyuma y’amasomo kubera ubuhanga n’ikinyabupfura bagaragaje mu gihe bimenyerezaga umwuga.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Iterambere ry’Uburuzi mu Karere ka Nyarugenge, Cyubahiro Jacques, yavuze ko Kigali Leading TVET School ari ryo shuri rya mbere muri Nyarugenge ryohereje abize ubumenyi ngiro kwiga mu mahanga basoje amashuri yisumbuye.

Abanyeshuri bagiye mu birwa bya Maurice bashimiye Kigali Leading TVET School banayigenera impano
Abanyeshuri bagiye mu birwa bya Maurice bashimiye Kigali Leading TVET School banayigenera impano
Abarezi bo muri Kigali Leading TVET School
Abarezi bo muri Kigali Leading TVET School
Cyubahiro Jacques wari uhagarariye Umuyobozi w'Akarere ka Nyarugenge yavuze ko Kigali Leading TVET School ari ryo shuri ryigisha ubumenyi ngiro ryohereje abanyeshuri kwiga hanze
Cyubahiro Jacques wari uhagarariye Umuyobozi w'Akarere ka Nyarugenge yavuze ko Kigali Leading TVET School ari ryo shuri ryigisha ubumenyi ngiro ryohereje abanyeshuri kwiga hanze
Aba banyeshuri basabwe kurangira abanyamahanga bimwe mu bice basura mu Rwanda
Aba banyeshuri basabwe kurangira abanyamahanga bimwe mu bice basura mu Rwanda
Iragena Gasasira Phoibe yavuze ko baziga cyane kandi bakarangwa n'ikinyabupfura batojwe na Kigali Leading TVET School
Iragena Gasasira Phoibe yavuze ko baziga cyane kandi bakarangwa n'ikinyabupfura batojwe na Kigali Leading TVET School
Umuhango wo gusezera abanyeshuri witabiriwe n'ababyeyi ndetse n'abarezi barerera kuri Kigali Leading TVET School
Umuhango wo gusezera abanyeshuri witabiriwe n'ababyeyi ndetse n'abarezi barerera kuri Kigali Leading TVET School
Umurezi uhagarariye abandi muri Kigali Leading TVET School, Ndeko Bisima asezera ku munyeshuri amusaba kuzamamaza u Rwanda by'umwihariko Umujyi wa Kigali
Umurezi uhagarariye abandi muri Kigali Leading TVET School, Ndeko Bisima asezera ku munyeshuri amusaba kuzamamaza u Rwanda by'umwihariko Umujyi wa Kigali
Umuyobozi wa Kigali Leading TVET School, Habimana Alphonse yasabye abanyeshuri kuzabera u Rwanda ba ambasaderi beza muri Maurice
Umuyobozi wa Kigali Leading TVET School, Habimana Alphonse yasabye abanyeshuri kuzabera u Rwanda ba ambasaderi beza muri Maurice
Uwari uhagarariye Umuyobozi w'Akarere ka Nyarugenge ashyikiriza umunyeshuri ubutumwa bukubiyemo ibyiza bitatse u Rwanda basabwe kuzamamaza mu Birwa bya Maurice
Uwari uhagarariye Umuyobozi w'Akarere ka Nyarugenge ashyikiriza umunyeshuri ubutumwa bukubiyemo ibyiza bitatse u Rwanda basabwe kuzamamaza mu Birwa bya Maurice