Uyu mwarimu yari amaze amezi asaga atandatu yigisha uyu mwana amasomo ya nimugoroba ariko amwigishiriza iwabo mu rugo ari naho yamukoreshereje imibonano mpuzabitsina ku gahato.
Tariki ya 1 Nyakanga 2015, ababyeyi b’uyu mwana batumyeho mwarimu ngo bamwishyure amafaranga ye ibihumbi cumi na bibiri, agezeyo asanga abagize umuryango bateranye bamubaza ibyo umwana wabo yababwiye.
Uyu mwana w’umukobwa yabwiye TV 1 dukesha iyi nkuru ati “Teacher yarambwiye ngo nimwicareho, ndamubwira ngo oya, ubundi akajya mu mugongo akazajya yizunguza, ubundi araza arambwira ngo nimwicareho nk’iminota 7 ndangije aryama hejuru , ibintu bye ashaka kubishyira mu byanjye biranga […] nkamubwira ngo namveho […] ntabwo yabishyizemo imbere yabishyizemo hagati.”
Umubyeyi w’uyu mwana avuga ko yari amaze iminsi abikoraho iperereza, bityo akemeza ko ibyabaye ku mwana we ari impamo kuko ngo abifitiye n’ibimenyetso birimo no kuba nyir’ubwite abyiyemerera.
Ati “Nari maze iminsi mbikoraho iperereza kuko umwana yambwiraga ko teacher yamusabaga kumwicaraho, uyu munsi nibwo nahise mbaza teacher uko byagenze, yemera ko yabikoze ariko arangiza avuga ko asaba imbabazi.’
Uyu mubyeyi yongeraho ko ibyabaye ku mwana we Pasiteri yari yarabimuhanuriye. Abaturanyi hamwe na Nyirakuru w’uyu mwana bavuga ko ari ubuhanuzi bwasohoye.
Nyirakuru yagize ati “Ndumva njyewe ari nk’ubuhanuzi bwasohoye, buriya nyina iyo aza nko kuba maso agasenga ntabwo ubuhanuzi bwari gusohora…”
Aba baturage bakomeza bagira abandi babyeyi inama yo kuba hafi abana babo , kandi bakabagenera n’umwanya uhagije wo kuganira.
Uyu mwarimu ubu afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro, mu gihe hagikorwa iperereza, naho uyu mwana w’umukobwa ari gukorerwa isuzuma ku bitaro bya Polisi ku Kacyiru.
Emma-Marie Umurerwa
[email protected]

Ibitekerezo 0