Iyi mpanuka yabaye mu masaha ya nyuma ya saa sita kuri uyu wa 6 Gashyantare 2017.
Ubuhamya bw’umwe mu babonye iyi mpanuka iba yavuze ko umukobwa wahiye yari yicaye muri gare ategereje imodoka hamwe na mugenzi we. Ubwo Bisi ya Royal Express yageraga muri gare, umushoferi yafunguye ahajya amazi ashaka kongeramo andi maze ayari asanzwemo yari yatuye ahita ashibukira kuri wa mukobwa ashya umubiri wose.
Uyu mutangabuhamya akomeza avuga ko bikimara kuba abayobozi ba Gare ya Nyanza bahise bihutana uyu mukobwa kwa muganga.
Amazi yatwitse uyu mukobwa ni ayo basuka mu modoka afasha moteri yayo kudashyuha, ariko yo agenda ashyuha uko ikora urugendo.






Ibitekerezo 0