Kuwa Kabiri, tariki ya 9 Gicurasi 2017, abagize iri tsinda basuye Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro (RRA), basobanurirwa ibijyanye no gukusanya umusoro ku nyongeragaciro hifashishijwe imashini itanga inyemezabuguzi ya EBM, uburyo bwiza bwo kugenzura no gusesengura amakuru agendanye n’imisoro, serivisi z’ikoranabuhanga mu korohereza abasora zirimo gukoresha telefoni na mudasobwa mu kumenyakanisha no kwishyura imisoro.
Komiseri Mukuru wa RRA, Tusabe Richard, yavuze ko yishimiye ubufatanye hagati y’ibihugu byombi abizeza ko Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro kizakomeza gukorana neza ibishoboka byose mu mikoranire myiza.
Umuyobozi Mukuru Ushinzwe imisoro na za gasutamo muri Benin, Gilles Guerard, avuga ko bahisemo kwigira ku Rwanda kubera gahunda nziza ku bijyanye n’ubuyobozi bw’imisoro.
Yatangaje ko u Rwanda rwashoboye kubaka mu myaka ishize ubuyobozi buhamye bw’imisoro ndetse no kugeza igihugu ku iterambere rwifashishije ingamba zitandukanye zirimo ikoranabuhanga.
Ati “Twaje mu rugendoshuri ndetse no kubaka iteme rihamye hagati y’ubuyobozi bw’imisoro ku mpande zombi.”
Avuga ko mu gihe igihugu cye gishaka guteza imbere abaturage no kwigira kidashobora kubigeraho kidafite uburyo bwo kwihaza mu bukungu, uburyo bw’isoresha bukaba bufite uruhare rukomeye muri uru rugendo.
Tusabe avuga ko umubano uzira amakemwa hagati y’ibihugu byombi mu bijyanye na politiki uzatuma u Rwanda na Benin birushaho guteza imbere imibereho y’ababituye, ashimangira ko isoresha rinoze ari imwe mu nkingi yo kugera kuri izo ntego.
Yatangaje ko kuba Benin yaje kwigira ku Rwanda ari ikimenyetso cyiza ko ibihugu biri mu nzira y’amajyambere bifite byinshi bishobora gufashanya byiyubaka bitarinze kuvana amasomo mu bihugu byateye imbere.







Ibitekerezo 0