Ni imishinga usanga u Rwanda ari na rwo ruyitangije bwa mbere mu karere, uwa hafi ni umaze imyaka 10 wigwaho wo kwimakaza ingufu za nucléaire mu nzego zitandukanye nk’ingufu zitanga amashanyarazi, ubuvuzi, ubuhinzi n’ibindi.
Impamvu ni uko izi ngufu zibonwa nk’inkingi mwikorezi mu iterambere ry’ibihugu cyane ko zidacikagurika, zitangiza ikirere n’ibindi.
Icyakora biba bisaba ubushakashatsi buhambaye, mu kwirinda ko uyu mushinga utakwangiza abaturage, ndetse uruhare rwabo rw’uko bumva ibintu rukaba ingenzi.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego Ngenzuramikorere, RURA, Rugigana Evariste, ubwo yari mu nama nyafurika yiga ku iterambere ry’ikoreshwa ry’ingufu za nucléaire na we yagarutse kuri iyi ngingo.
Ni nama izwi nka NEISA (Nuclear Energy Innovation Summit for Africa) izamara iminsi itatu ibera mu Rwanda kugeza ku wa 21 Gicurasi 2026. U Rwanda ruyakiriye ku nshuro ya kabiri.
Rugigana yabigarutseho mu kiganiro cyagarukaga ku buryo abaturage bagirira icyizere gahunda zigamije kwimakaza ingufu za nucléaire binyuze mu gukorera mu mucyo, imiyoborere ihamye ndetse n’ibiganiro n’abaturage.
Iki kiganiro cyagaragazaga uburyo abayobozi batandukanye bakoresha mu kubaka icyizere n’uburyo buramye bwo gufasha abaturage muri uru rwego.
Rugigana yagaragaje ko nubwo uyu munsi ibihugu bigikeneye amashanyarazi mu mirimo itandukanye ariko uko iminsi izagenda yicuma aya mashanyarazi azakomeza gukenerwa ku kigero cyo hejuru.
Ati “Icyiza ni uko iyo urebye ku bihugu byinshi bya Afurika usanga biri gushyira gahunda y’ingufu za nucléaire muri gahunda z’igihe kirekire.”
Rugigana yavuze ko aha ari ho ho gutangirira kuko iyo igihugu kiri kugerageza kubaka icyizere no gukorera mu mucyo, ari ngombwa ko buri muturage wese agira uruhare mu mishinga y’iterambere igihugu kiba kiri gutegura.
Yagaragaje uburyo muri NEISA 2026 ndetse no mu nama zabanje, abayobozi b’ibihugu bya Afurika bagaragazaga ko bashaka kubigira ibyabo, akavuga ko ari ikintu gikomeye iyo bihujwe n’abaturage.
Ati “Iyo mu bayobozi bacu hari ubu bushake bwa politiki, bituma abaturage bizera ko hari icyerekezo cy’igihe kirekire gifasha igihugu kugera ku byo cyiyemeje. Ibi byubaka cya cyizere mu baturage. Ikindi bituma abayobozi bafata inshingano.”
Rugigana yavuze ko iyo icyizere abaturage bagirira ubuyobozi cyazamutse, bituma na bo bashyiraho uburyo bw’imikorere bwiza ndetse butivangwamo n’uwo ari we wese.
Yabajijwe uburyo bagera ku baturage, avuga ko ibyo bisaba bwa mbere gushyiraho inzego ngenzuramikorere zihamye ndetse zigenga, ibihugu bikagira inzego nshingamategeko zihamye.
Ati “Ibi twabigezeho mu Rwanda. Ni yo mpamvu dufite Urwego Ngenzuramikorere, ’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu za Atomike mu Rwanda (RAEB). Nk’urwego ngenzuramikorere dukora inshingano zacu mu buryo bwigenga nta gitutu dushyizweho.”
Rugigana yahamije ko gutandukanya inzego ari ingenzi cyane kuko bitanga ubushobozi bwo kugera ku baturage zikamenya n’ibyo bashaka ku buryo iyo ziri gutegura imirongo ngenderwaho na bo babigiramo uruhare.
Mu gihe ibihugu bishaka kubaka inganda z’ingufu za nucléaire n’izindi gahunda zizishingiyeho, ibihugu bikwiriye kutibagirwa kwifashisha abaturage, sosiyete sivile n’abandi kugira ngo inzego zose zumve ibintu kimwe kuri izi gahunda zigamije iterambere rirambye.
Ati “Tugomba kumenya neza ko ibyo dukora abaturage babigiramo uruhare. Iyo babigizemo uruhare, ni ho gukorera mu mucyo bihera. Ugomba kumenya ko icyo ari cyo cyose ukora, imirongo ngenderwaho, imishinga ushaka gushyira mu bikorwa, abaturage babigizemo uruhare kuva igitangira.”
Rugigana yagaragaje ko ubuyobozi buba bukwiriye gutega amatwi abaturage, bukumva icyo bifuza kuko iyo bitabaye uko ari cya gihe usanga ibintu byacitse buri wese avuga ibintu uko ashaka.
U Rwanda ruri mu rugendo rwo ruganisha ku kubaka uruganda rwa nucléaire mu myaka mike iri imbere ndetse abakozi ba mbere bazakenerwa bamaze kuboneka.
Urwo ruganda ruzaba rufite ubushobozi bwo gutunganya amashanyarazi angana na megawatt 600, rugende rwongera ubushobozi kugeza rugeze kuri gigawatt 1.500 mu 2050.







Amafoto: Habyarimana Raoul





Ibitekerezo 0